Imyenda ibera ufite amaguru maremare

Yanditswe: 18-10-2015

Hari amakanzu ndetse n’amajipo umukobwa cyangwa umudamu ufite amaguru maremare yambara ukabona ari imyambaro imubereye ijyanye n’imiterere y’amaguru kandi n’uburebure bwayo ntibugaragare cyane kuko hari uwo usanga afite amaguru akabije kuba maremare atajyanye n’indeshyo ye.

Hari ikanzu ndende irekuye uyambaye kuva hasi kugera hejuru imukwiriye ariko itamuhambiriye,maze ikaba igera ku birenge .

Hari kandi indi kanzu nayo ndende ariko ikaba itagera ku birenge,ikaba isabagiye igice cyo hasi guhera ku nda kugera aho igarukiye,naho hejuru ikaba ifashe uyambaye.

Hari kandi ikanzu y’umupira iri kuri taye,amaze ikaba ari ndende ariko bidakabije ngo igere ku birenge,nayo usanga iterekana ko amaguru ari maremare cyane.

Indi wakwambara ni ijipo igera hepfo y’imfundiko,ikaba irekuye uyambaye kandi ifite amadinda menshi mato mato ari nayo atuma iba irekuye.

Nanone umukobwa ufite amaguru nkayo yakwambwara ijipo isandaye,kandi itari mini ahubwo igera munsi ya yimfundiko gato.

Iyi niyo mymbaro ibera umukobwa cyangwa umudamu ufite amaguru maremare cyane kuburyo ubona atajyanye n’indeshyo ye.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe