Diane, yafashije imiryango isaga 50 kwikura mu bukene

Yanditswe: 19-10-2015

Diane Mushimiyimana, ni umuyobozi w’umuryango witwa RICAD Rwanda, uteza imbere abaturage bishingiye ku muco n’ubugeni aribyo mu rurimi rw’icyongereza bita Rwanda Initiative for culture and arts development( RICAD). Akaba ari nawe watangije uyu muryango. Kuva uyu muryango watangira, wafashije abaturage bagize imiryango isaga 50 bari babayeho mu buzima bubi kwiteza imbere bahereye kuri bike bafite.

By’umwihariko uyu muryango wita ku gice cy’abaturage bakunze kwita ‘abasigajwe inyuma n’amateka’, ukaba ubagenera ibikorwa n’inkunga zibafasha kwikura mu bukene, kuri ubu bakaba bageze ku rwego rushimishimishije, ugereranije n’uko babagaho mbere.

Diane yagize igitekerezo cyo gutangiza uyu muryango nyuma y’uko yari amaze imyaka igera kuri irindwi mu mwuga w’itangazamakuru akaba yarakoze inkuru nyinshi ku baturage babayeho mu buzima bubi, ariko nyuma aza gutekereza asanga hari icyo agomba gukora cyatuma abo yise ko bahora batura imibi kubera guhaga bafasha abahora bayura kubera inzara.

Diane yagize ati : “Maze imyaka irindwi mu itangazamakuru naratekereje nti nyuma yo kuba Diane hari uwo ndiwe ufite icyo nakora nkunganira leta mu iterambere. Ndibaza nti kuki hari abakenye cyane, hakaba hari n’ushobora kubikemura ariko ntagire icyo akora ? Kuki hari umuntu uhora wayura n’undi agahora atura imibi kubera guhaga ?Muri 2013 nibwo natangiye gushyira igitekerezo mu bikorwa, ndagije mfata icyemezo njyenyine ariko njyewe ku giti cyanjye ntekereza ko ari nk’Imana yaba yarankozeho . Nyuma nafashe icyemezo ndagenda njya mu kagari ka Cyaruzinge mu murenge wa Ndera akarere ka Gasabo, ahantu hatujwe abaturage basigajwe inyuma n’amateka ndababwira nti : muri benshi kandi muri mwe niho mushobora gukura ibyabateza imbere.

Mbere Diane yari asanzwe amenyeranye nabo baturage kuko yajyaga ajyayo nk’umunyamakuru akabona ibibazo bafite ariko yiyemeza gufatanya nabo ahereye kuri bike yari afite dore ko yahereye ku bihumbi icumi gusa yabaguriyemo amandazi n’imineke ku munsi wa mbere bahura. Nyuma baje no kugora ibindi bikorwa bijyanye n’impano bafite dore ko n’ubundi uyu muryango ugamije iterambere rishingiye ku muco n’ubugeni aribyo ahanini bikunze kugaragara cyane mu mpano aba baturage bafite.

Imwe mu miryango ifashwa na RICAD

Mu myaka itatu uyu muryango umaze utangiye, umaze gufasha abaturage batujwe mu kagari ka Cyaruzinge haba mu guhindura imyumvire bakumva ko leta bahoraga bateze amaboko nabo ubwabo ariyo, bakora ibikorwa bibateza imbere birimo itorero ryo kubyina ryitwa Urw’imisozi igihumbi, gukora ubudozi babifashijwemo n’imashini bahawe na RICAD, hari abakora Imbabura zibungabunga ibidukikije, abakora ibikorwa by’ubuhinzi bibabafasha kurwanya indwara z’imirire mibi zakundaga kugaragara mu bana babo ndetse abandi bagakora ububoshyi butandukanye no kubumba , ibyo bikorwa binyuranye bakora bikaba bibafasha kwiteza imbere babifashijwemo na RICAD.

Umuyobozi wa RICAD yarongeye ati : “ intabwe ya mbere yari ukubafasha mu guhindura imwumvire. Tekereza imyumvire y’abantu bari bavuye mu ishyamba bamaze umwaka umwe gusa babana n’abandi ! Ubu byarahindutse kuko n’abayobozi baho bavuga ko ibibazo bakiraga by’amakimbirane yabarangaga byagabanutse ndetse n’ikibazo gikomeye bari bafite twakita nko gutegekwa n’igifu ugasanga bagurisha inkunga bahabwa nacyo cyarakemutse kuko nkubu ibikoresho twabahaye byose baracyabifite.

Si abatujwe mu kagari ka Cyaruzinge uyu muryango witaho gusa kuko hari nabo muri Muhanga n’I Musenyi mu karere ka Bugesera batangiye gukorera ubuvugizi n’ubwo nta bufasha bw’ibikoresho n’izindi nkunga bari babagenera ariko umwe mu bakuriye RICAD Rwanda witwa Kayitare Jean Paul yemeza ko mu mwaka utaha bazagera no muri ibyo bice bakabagenera ibikorwa nk’ibyo bahaye abo muri Cyaruzinge.

Diane Mushimiyimana watangije RICAD Rwanda
Umuryango RICAD ufite abanyamuryango bagera kuri 20, ahanini ukaba ubona abaterankunga wifashishije ikoranabuhanga dore ko n’amasomo umuyobozi wayo yarangije muri kaminuza ya Mount Kenya ajyanye n’ikoranabuhanga.

Uyu muryango ufite gahunda nyinshi uteganya zizafasha guteza imbere abaturage haba abagize ikiciro cy’abasigajwe inyuma n’amateka mu gihugu ndetse no mu karere, bakaba bafite n’izindi gahunda zizagira abaturage umumaro muri rusange.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • Waaaaawww !!!! ..Diane congratulation iki gikorwa wakoze ni igikorwa cy’abagabo kabisa,ahubwo duhe Numéro zawe za Téléphone kuko nk’anjye ndumva hari icyo nakora...Diane duhe Numéro zawe.

  • Diane arabeshya biriya bikowa si ibye,bariya avuga ngo arafasha abamenye ejo bundi ikindi ibikorwa abeshya ko akora bifite banyirabyo babitangije kandi babikurikirana ubuzima bwa buri munsi.Muzamubaze ibyamubayeho mubyumweru bibiri bishize azana abashyitsi gusura iyo village.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe