Abagore b’I Rushaki bahawe ishimwe ry’ibikorwa by’indashyikirwa mu kwiteza imbere

Yanditswe: 19-10-2015

Abagore bagize koperative abaticara ubusa mu gukora bo mu karera ka gicumbi,mu murenge wa Rushaki bahawe ishimwe na minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango,mu munsi mukuru w’umugore wo mu cyaro wizihirijwe muri aka karere ku rwego rw’igihugu, ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa bakoze mu kwiteza imbere.

Iyi koperative yahawe igihembo kingana n’ibihumbi magana abiri by’amafaranga y’u Rwanda 20,0000FRW ndetse n’impamyabushobozi,kubera ibikorwa birimo gufashanya hagati yabo,kuremera imiryango y’abatishoboye.

Minisitiri w’umuringanire n’iterambere ry’umuryango Madamu Oda Gasinzigwa akaba yashimiye aba bagore bagize iyi koperative abaticara ubusa mu gukora,anaboneraho kubashishikariza gukomeza kwiteza imbere bagura ibikorwa byabo binyuze cyane mugukoresha ikoranabuhanga kuko ariryo rigira uruhare mu kwihutisha iterambere haba mu rwego rw’ubukungu,imibereho myiza n’ubutabera.Ati “Abagore bagomba guharanira kwiteza imbere binyuze ahanini mu gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rwo kwihutisha ibikorwa by’iterambere’’

Ibindi bikorwa bifatika aba bagore bagize iyi koperative bakoze harimo kugurirana ibikoresho byo mu rugo hagati yabo,birimo ibikombe,indobo n’amasafuriya ndetse na matora zo kuryamaho,kurihira abanyeshuri bo mu miryango itishoboye iri muri iyi koperative,ndetse banabashije kugura umusozi bawuteramo ishyamba ku buso bungana na hegitari 20,kuburyo bamaze kurisarura bagakuramo ibihumbi birenga maganatatu by’amafaranga y’u Rwanda.

Musabyimana Mediatrice ari nawe muyobozi w’iyi koperative avuga ko nyuma y’ibi bikorwa bamaze gukora bagiye gukomeza kwiteza imbere.Ati :"ubu tumaze kugurira buri munyamuryango matora yo kuraraho,ndetse n’abana babo ,none ubu dufite na gahunda yo guha buri munyamuryango inka itanga umukamo kuri twese kandi bikazarenga n’imbibi za koperative bikagera no ku bandi batari muri koperative.’’

Iyi koperative igizwe n’abagore 36 bo muri uyu murenge wa Rushaki,ikaba yaratangiye igizwe n’abagore batishoboye bishyize hamwe kuva mu mwaka wa 1995,ubwo batangiye bahingira amafaranga maze buri munyamuryango agatanga umugabane w’amafaranga 200 ku kwezi,maze bakagenda barushaho gutera imbere kugeza ubu bakaba bamaze kugera ku rwego rushimishije ugereranije naho bavuye.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe