Uko wahindura isura yawe ukoresheje maquillage

Yanditswe: 19-10-2015

Hari ukuntu usanga umuntu yisiga ibirungo by’ubwiza,kuburyo ushobora kumwitegereza ukabona yahindutse bitandukanye n’uko wari usanzwe umuzi mu isura he,kubera uburyo yisize haba ibirungo by’ubwiza byo ku maso cyangwa ibirungo byo ku minwa ye.

Umukobwa cyangwa umudamu usanga yisize ibirungo by’ubwiza mu bitsike,mu ngohe no ku minwa ku buryo ahinduranya amabara umunsi umwe,uwundi agashyiraho ibindi maze wamureba ukabona atari wa wundi kubera amabara yo ku maso

Hari ubwo ubona undi nawe yisize akapuderi kakamufata neza,maze akagira uburyo yisiga mu bitsike bye no ku minwa,kuburyo uyu munsi iminwa ayisiga ayitotobetseho rabero,ejo agashyiraho akandi kabara katagaragara cyane maze kumaso agasigamo mascara mu ngohe no hejuru y’amaso agashyiraho akandi kabara kadakabije,maze yakanura ukabona afite inkanuro atari asanganwe.

Hari nanone uwo usanga umunsi umwe yasize iminwa akayitukuza,ubundi akayihorera ntayisige maze ku maso agasigaho ibirungo byinshi no mu bitsike agasigamo tiro ibyibushye,ku buryo ubona uko wari usanzwe umuzi atari ko agisa.

Undi nawe usanga ahinduranya amabara y’ibirungo asiga ku munwa,uyu munsi agasigaho ibitandukanye n’iby’ejo hashize maze kubera uko iminwa isa bikamuhindura,maze no ku maso agasigaho utundi tubara ariko tudakabije

Uku ni ko umukobwa cyangwa umudamu ukunda maquillage ashobora kwisiga,maze wamureba ukabona yahindutse bitewe n’uburyo ahinduranya

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe