Amakanzu abera abakobwa bateye neza igice cyo hasi

Yanditswe: 21-10-2015

Hari amakanzu y’abakobwa usanga abereye abateye neza igice cyo hasi,bamwe usanga bafite ikibuno giteye neza kandi kitari kini bikabije ndetse n’amaguru meza kandi no mu nda ari hato kuburyo usanga ayo makanzu atabera ababonetse bose,cyane cyane ari kuri taye ahambira ibice byose by’umubiri.

Hari ikanzu usanga iri kuri taye,igaragaza imiterere y’umukobwa idoze mu gitambaro cya similikwire y’amaboko maremare ya danteri,maze ikaba igera munsi y’amavi gato.iyi si iyo kwambarwa n’umukobwa utiyizeye ku miterere y’igice cyo hasi kuko ibera ufite amaguru meza n’ikibuno giteye neza.

Hari kandi ikanzu ngufi ya mini igarukiye hejuru y’amavi,nayo iri kuri taye kandi ihambiriye cyane uyambaye,nayo ikaba igaragaza neza imiterere yose y’umukobwa.Iyi nayo ibera umukobwa ufite amaguru meza ndetse no mu nda hato kandi afite ikibuno kidakabije ubunini nacyo giteye neza.

Ikanzu idoze mu gitambaro cy’umupira,ikaba nayo iri kuri taye ihambiriye cyane uyambaye ariko Atari ngufi cyane ahubwo igera mu mpfundiko,nayo usanga ibera umukobwa ushinguye kandi ufite ikibuno kigaragara neza ndetse n’amaguru meza.

Hari kandi ikanzu nayo iba ari umupira kandi y’amaboko maremare ariko yo ugasanga igice cyo hejuru idafashe cyane uyambaye maze hasi ikaba imuhambiriye amataye,nayo iba ikwiye kwambarwa n’umukobwa uziko agira igice cyo hasi giteye neza kuruta ahandi.

Aya niyo makanzu afashe uyambaye ajyana n’imiterere myiza y’igice cyo hasi cy’umukobwa,harimo ikibuno ndetse n’amaguru kuko bene aya makanzu ntabera ubonetse wese.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe