Amakanzu y’imipira y’umweru n’umukara

Yanditswe: 22-10-2015

Hashize igihe kitari gito amakanzu adoze mu gitambaro cy’umupira agezweho ku bakobwa n’abadamu bakiri bato,akenshi ugasanga bakunze kwambara bene ayo makazu y’ibara rimwe ariko ubu noneho hagezweho arimo ibara ry’umweru n’umukara akoze nk’imirongo.

Kuri ubu ikanzu y’umupira ngufi igera mu mavi y’amaboko agera mu nkokora ndetse ikaba ifite amabara y’umukara n’umweru ameze nk’imirongo, igezweho cyane ku bakobwa.

Hari kandi ikanzu nayo y’umupira ndende ariko itagera ku birenge kandi iri kuri taye,y’amaboko magufi nayo irimo amabara akoze nk’imirongo y’umweru n’umukara.

Indi kanzu usanga yambawe n’abakobwa ndetse n’abadamu,iba ari ndende igera ku birenge kandi ikaba ikoze nk’isengeri nta maboko ifite,maze ikaba nayo irimo imirongo y’amabara y’umweru n’umukara ahagaze.

Hari kandi ikanzu nayo y’umupira igera mu mpfundiko,idafite amaboko maze ikaba isa n’umukara ariko irimo uturongo duto tw’umweru.

Hari kandi uwo usanga yambaye ikanzu ngufi y’umupira igera hejuru y’amavi kandi ifite amaboko magufi,ndetse itamufashe cyane maze nayo ikaba ifite amabara y’umweru n’umukara atambitse.

Aya niyo makanzu y’imipira usanga aharawe n’abakobwa benshi muri iyi minsi afite amabara cyane cyane ibara ry’umukara n’umweru akoze nk’imirongo, bitandukanye no mu minsi ishize hari hagezweho amakanzu y’imipira y’ibara rimwe.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe