Umumaro wa fer ku mwana n’ibyo ibonekamo

Yanditswe: 26-10-2015

Umunyu wa fer uboneka mu biribwa bitandukanye ugira umumaro ku mubiri w’umuntu by’umwihariko ku bana. Hari imimaro myinshi fer ifitiye umubiri w’umwana ku buryo ari byiza ko buri mubyeyi wese akwiye kugenzura ko ifunguro ry’umwana we riba ririmo ibiribwa bifite fer.

Umunyu ngugu wa fer ufite umumaro ku mwana kuko ugira uruhare mu ikorwa rya globules rouges. Fer ituma yabaho gutembera kwa oxygene igana mu bindi bice by’umubiri w’umwana. Fer igira uruhare rugaragara mu gukura k’umwana no gukura k’ubwonko bwe.

Gukenera fer mu mubiri ahanini bijyana n’ikigero umwana agezemo buri kigero kikagira ingano ya fer umwana aba akeneye buri munsi. Dore uko umwana akenera fer bitewe n’ikigero arimo :

Kuva ku mezi 7 kugera ku mezi 12, umwana aba akenye mg 11
Kuva ku mwaka 1 kugeza ku mwaka 3 umwana aba akeneye mg 7
Kuva ku myaka 4 kugeza ku mwaka 8 umwana aba akaneye mg 10
Gusa na none ku bana batarya inyama baba bakeneye ibiribwa birimo fer inshuro zikubye 1,8 ku rusha abazirya.

Ingaruka zo kubura fer mu mubiri n’ibimenyetso by’umwana utayifite :
Kubura fer mu mubiri ni ikibazo cy’imirire mibi gikunze kugaragara ku bana bakiri bato. Bishobora gutera umwana kubura amaraso, kudakura haba mu bigaragara no mu bijyanye n’imitekerereze. Ahanini uzasanga umwana wabuze fer mu mubiri we atsindwa no mu ishuri kuko nta bushobozi bwo gutekereza cyane aba afite. Dore bimwe mu bimenyetso biranga umwana udafite fer ihagije :
• Kutiyongera mu biro
• Kubura appétit
• Kubura intege
• Kurwaragurika
• No guhora afite imbeho.

Ubwoko 2 bwa fer n’ibiribwa wayisangamo

Hari ubwoko 2 bwa fer, aho hari fer hémique na fer non hémique. Fer hémique iba nziza ku bana kuko umubiri wabo uba ubasha kuyinyunyuza yose. Ifo fer iboneka mu magufa y’inyamaswa aho twavuga nko mu nyama zitukura, amafi n’izindi nyama z’umweru. Gusa uko inyama iba umutuku cyane niko iba ikize kuri iyi fer yo mu bwoko wa Hemique.
Ku rundi ruhande ariko fer non hemique nayo iba nziza ku mwana ariko ikaba itanyunyuzwa n’umubiri wabo cyo kimwe na fer hemique.

Dore bimwe mu biribwa fer non hemique ibonekamo : ibyampeke ( umuceri, ingano, uburo, amasaka, ibigori,..), imboga( epinards, isombe, n’izindi mboga ariko cyane cyane izifite ibibabi by’icyatsi cyane), ibinyamisogwe ( ibishyimbo, amashaza,..) n’amagi.

Ni byiza rero ko ifunguro dutegurira abana riba rigaragaramo fer buri munsi kugirango umwana arindwe guhura n’ingaruka zo kugira fer nke mu mubiri nkuko twabonye aimwe muri zo haruguru.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe