Impamvu ingo ziyoborwa n’abagore muri Afrika ziri gutera imbere kurusha izindi

Yanditswe: 27-10-2015

Mu bushakashatsi bwakozwe mu ngo zo mu bihugu bigera kuri 24 byo muri Afrika bwagaragaje ko ingo ziyoborwa n’abagore gusa ziri kwivana mu bukene ku muvuduko uri hejuru kurusha mu ngo ziyoborwa n’abagabo, baba abagabo bafite abagore cyangwa se abagabo batabafite bayobora ingo bonyine.

Dore zimwe mu mpamvu abo bashakashatsi batanze ku kuba barasanze ingo ziyoborwa n’abagore arizo ziri kwihuta cyane mu kwikura mu bukene :

Muri ubwo bushakashatsi basanze ko ingo ziyoborwa n’abagore bonyine ku mpamvu z’ubupfakazi, gutandukana n’abo bashakanye, kuba hari ibihugu byo muri Afrika byiganjemo ubuharike ugasanga umugabo afite abagore benshi izo ngo ze zikajya ziyoborwa n’abagore cyangwa se hakaba hari n’ababyara abana bakabarera nta mugabo babana.

Muri ibyo bihugu 24 byo muri Afrika ingo zigera kuri 26% ziyoborwa n’abagore. Usanga izo ngo ziri kwitwara neza mu bijyanye no gusezerera ubukene ugereranije n’izindi ngo cyane cyane ko abo bagore bayobora ingo baba bafite umutima wo kwita ku rugo kurusha abagabo.

Aha batanze urugero rwaho abagabo baba bafite byinshi batakazamo amafaranga birimo guhongera abakobwa imitungo bakajya mu busambanyi, kwinezeza bajya mu bikorwa by’imikino no kureba imipira, n’ibindi mu gihe umugore we iyo ayoboye urugo aba ahangayikishijwe no kwita ku bana n’urugo rwe gusa.

Si ukwangiza umutungo bikunda kugaragara ku bagabo bituma abagore babarusha guteza imbere ingo bayobora gusa,kuko muri iyi nyigo yakozwe na banki y’isi byanagaragaye ko hari ibikorwa byinshi bishyigikira abagore byagize uruhare mu gutuma batera imbere, harimo kubahiriza uburenganzira bwabo ku butaka, no kuba abagore basigaye baratinyutse gukora imirimo ibabyarira inyungu kandi bakayikorana ubushishozi kuko usanga buri gihe umugore uyobora urugo aba adashaka ko rusubira inyuma ngo bamuseke.

Kuba abagore basigaye bafite uburenganzira bwo kwiga no kubona imirimo ikomeye nabyo usanga bifasha imiryango bayoboye kuva mu bukene kuko usanga ubu abagore barajijutse bazi kwegera ibigo by’imari bikabaha inguzanyo ndetse n’abatarashoboye kwiga baba bafite aho bazahurira n’abagenzi babo bajijutse bakabagira inama.

Kuba abagore bayobora ingo baba basa n’ababonye umwanya wo gukora bisanzuye kuko nta mugabo wo kubabuza nabyo birabafasha, dore ko ubusanzwe mu mico imwe n’imwe hari aho abagabo babangamira abagore bakababuza gukora ibikorwa bizana inyungu ahubwo ugasanga baheranwa n’uturimo duto two mu rugo.

Muri ubwo bushakashatsi basanze abagore bayobora ingo batinyutse gushora mu bikorwa bizanira inyungu umuryango bari hagati ya 80 na 90%, mu gihe ku bagabo bo bari hagati ya 30 na 40%.

Abagore kandi ngo basanze bihanganira kuba bonyine igihe bapfakaye, batandukanye n’abo bashakanye cyangwa se bagasigarana ingo bonyine kubera izindi mpamvu, mu gihe ku bagabo bo batabyihanganira ndetse bikanabagora gukomeza gukora ibikorwa byo guteza imbere urugo igihe nta mugore bafite.

Izo rero ni zimwe mu mpamvu zatanzwe mu bushakashatsi buherutse gukorwa na Banki y’isi aho basanze ingo ziyoborwa n’abagore zihuta mu gutera imbere kurusha ingo ziyoborwa n’abagabo.

Source:mgafrica.com
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe