Sobanukirwa ibijyanye na Rhesus no gutwita

Yanditswe: 27-10-2015

Ibijyanye n’ubwoko bw’amaraso usanga abantu benshi babyibazaho cyane,bashaka gusobanukirwa iby’ibimenyetso by’amaraso yabo birimo ibyitwa Rhesus negatif ndetse na positif,bikunze no guteza ibyago cyane cyane ku mugore utwite iyo afite rhesus negatif kandi umwana atwite we akaba afite Rhesus positif.

Nkuko bisobanurwa n’abahanga mu bijyanye n’ubwoko bw’amaraso barimo docteur Robert ngo, iyo umugore ufite Rhesus negatif (Rh-) atwise inda ya Rh+, akenshi amahirwe yo kuvuka agirwa n’umwana wa mbere gusa. Iyo yongeye gutwita umwana wa Rh+ iyo nda ivamo n’iyo itavuyemo umwana uvutse ntakura,Gusa iyo atwise inda ya Rh- uwo mwana avuka neza.

Uko wakwirinda ibyago biterwa na Rhesus}

Kwa muganga iyo bamenye ko utwise umwana wa Rh+ wowe uri Rh-, inda itararenza ibyumweru hagati ya 28 na 32 bagutera urushinge rurinda ko inda ikurikiyeho yazavamo (Anti-D cg immunoglobulin).
Iyo bimenyekanye umaze kubyara bagomba guhita bagutera urwo rushinge utararenza amasaha 72 ubyaye.

Rero ntibivuze ko umugore wa Rh- atashakana n’umugabo wa Rh+. Gusa aba agomba kubivuga kwa muganga kugirango bazamufashe akibyara.
Umugore wa Rh- kandi aramutse akuyemo inda iviriye ku nda irengeje ibyumweru 20 agomba kujya kwa muganga bakareba niba yari atwite umwana ufite Rh+,maze bakamuha urwo rushinge.

Ese ni gute wabyara umuntu mudahuje group ?

Mu bumenyi bw’umubiri w’umuntu, abantu tugira ibigaragara inyuma , n’ibitagaragara biba mu maraso (phenotype na genotype).
Niyo mpamvu ushobora kubyara inzobe uri igikara, ukabyara nyamweru, ukabyara utumva wowe wumva,byose biba biri mu maraso.

No ku bijyanye n’amaraso bibaho cyane kuko ushobora kuba ufite A nyamara muri wowe hihishemo O. Uwo tuvuga ko ari AO, mu igihe ufite A itihishemo O ari AA.
Rero nushakana n’umugore wenda ufite B ihishemo O (BO) muzabyara abana bashobora kugira
A (mu igihe A yawe ihuye na O y’umugore)
B (mu igihe O yawe ihuye na B y’umugore)
AB ( mu igihe A yawe ihuye na B y’umugore)
O ( mu gihe O yawe ihuye na O y’umugore).

Mu yandi magambo iyo group O ihuye n’indi group ya group irayiganza.
A-,B+B-,AB+,AB-O+,O-
Iyi rhesus rero igira uruhare mu gutanga amaraso kuko iyo ufite Rh- ntiwaterwa amaraso ya Rh+. Ariko uwa Rh+ we atewe aya Rh- nta kibazo.

Ese Rhesus ihuriye he no gutwita ?

Tubanze tumenyeko iyi Rhesus uyihabwa n’ababyeyi.
Iyo umugore ari Rh- naho umugabo akaba Rh+ umwana ashobora kugira Rh+ akomoye kuri se. Iyo hagize amaraso y’umwana yambuka ingobyi akivanga n’aya nyina, umubiri w’umugore uhita ukora abasirikare bo kuza kurwana ucyeka ko ari ikintu kije kugirira nabi wa mwana.

Akenshi rero umwana wa mbere avuka neza. Gusa mu kuvuka kwe, iyo bagenya hari amaraso basubiza inyuma. Ayo rero niyo atuma umubiri wa nyina ukora ba basirikare noneho inda zikurikiyeho zikajya zivamo kuko umubiri w’ umugore uba ubona ya nda atwite nk’ikintu kije kwangiza. Abo basirikare bahita boherezwa mu maraso y’umwana bityo insoro zitukura z’ umwana uri mu nda zikangirika, inda ikavamo cyangwa umugore akabyara umwana upfuye.

Twongereho ko iyo inda ya mbere ivuyemo n’ubundi umubiri ukora ba basirikare ku buryo n’ubundi ntayindi nda ishobora gukura nyuma yayo.
Umubyeyi wese utwite aba agomba kwipimisha ubwoko bw’amaraso ye kugira ngo nasanga afite Rhesus negatif yitabweho n’abaganga kugira ngo umwana atazagira ibibazo nk’uko bisobanurwa na Dr.Robert,impuguke mu bijyanye no kumenya ubwoko bw’amaraso.

Source ; Twifashishije urubuga rwa facebook,kuri page yitwa umuti

Ibitekerezo byanyu

  • Musobanurire iyo utwite amez 3 ufite Rhesus negatif bakatera rwa rushinge nyuma ubyaye bakongera bakagutera urundi ? Iki ni kibazo cy’amatsiko mumbabarire munsobanurire.

  • Murakoze cyane kuduhugura

  • Mwiriwe ?

    Namenye ko mfite rhesus negatif mfite 15 ans, niga muri secondaire mbibwiwe n’abazaga gufata amaraso ku ishuri.

    Ni byiza cyane cyane ku bakobwa kumenya rhesus yabo kuko kwa muganga nabonye badahita babikubaza iyo utwite.Mbyaye kabiri abana bavukana rhesus negatif, kugeza ubu nta kibazo ndagira gitewe nayo.

    Murakoze.

  • Mumbwire Niba Rh+ ya A Yabyara Hungu na Kobwa ?

  • muraho ?nsomye iyi nkuru numva ko najye hari icyo nabagishaho inama.ndi umugore mfite AB rehsus- umugabo B rehsus +.nari ntwite ngeze ku cyumweru cya 34 bantera umuti wa gamma globulin.ngeze ku cyumweru cya 39 ngiye kubyara byara umwana upfuye.bitewe na mood narimo sinigeze nibuka kubibwira abaganga kuko narinziko n ibipapuro bafite byari byanditseho nagaruye ubwenge nyuma y iminsi 4.mbajije niba bawuntera bati ashwi.ikibazo cyanjye ese imitwarire yajye yaba iyihe ndamutse nongeye gusama ?2.ubwo se umwana yabaho mu twite kugeza igihe ngiye kubyara ?murakoze imana ibahe umugisha

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe