Hitamo neza hagati yo kuzana umukozi no kujyana umwana muri crèche

Yanditswe: 28-10-2015

Mbere yo guhitamo ko umwana uzamureresha umukozi cyangwa se ukamujyana mu irerero( crèche) ni byiza ko wabanza kumenya ibyiza n’ibibi bya buri kimwe, kuko bigufasha gukora amahitamo yawe neza atazagira ingaruka mbi kuri wowe no ku mwana.

Ibyiza umukozi urera umwana arusha kumujyana muri crèche

Kuba ari ahantu yisanzura : nta hantu umwana yisanzura ngo yumve atekanye nko kuba ari mu rugo. Ibi bituma umwana yumva ahora atuje nta kintu kimusaba kumenyera ibintu bishya atari azi. Ibi kandi birinda umwana kwandura zimwe mu ndwara abandi bana bamwanduza igihe bari gukina.

Birahendutse : kureresha umwana umukozi birahendutse kurusha uko wamujyana mu irerero ( crèche) igihe nta bushobozi buhagije ufite wahitamo kureresha umukozi wo mu rugo akazava mu rugo ajya kwiga.

Ukoresha igihe nta kikwirukansa : iyo ufite umwana mu rugo wamusiganye n’umukozi nta mpamvu zo kuva ku kazi wiruka nko mu gihe uba uri bujye gutora umwana ku irerero umusigaho.

Umukozi aba yita ku mwana umwe gusa : umukozi wo mu rugo aba yita ku mwana umwe gusa mu gihe hari ubwo muri crèche haba hari abakozi bake ugereranije n’abana bahari ugasanga ugomba kwita ku bana afite abana benshi ntibimworohere kubitaho.

Ibibi by’umukozi ugereranije na crèche

Umutekano muke : ahanini dukunda kumva inkuru z’ibyo abakozi baba bakoreye abana barera igihe ababyeyi b’abana badahari. N’ubwo hari abagerageza gushyiraho abaturanyi babacungira, abandi bagashyiraho camera ntabwo biba byoroshye ko wacunga umukozi ngo umenye ibyo yiriwemo byose kandi uba wagiye ku kazi.

Kwica gahunda bitunguranye : iyo umukozi arwaye cyangwa se agataha bigutunguye uba ugomba gushakisha uko ubyitwaramo ako kanya kuko uba utari busibe ku kazi mu gihe iyo umwana umujyana mu irerero nta bibazo bitunguranye bikunda kukubaho.

Ikibazo cyo kubona umukozi mwiza : kubona umukozi mwiza ukunda abana nabyo bisigaye ari ikibazo kuko usanga nta bakozi barera abana b’abanyamwuga baba bahari ahubwo ari babandi n’ubundi baba barananiye iwabo bakaza gushaka imibereho mu mujyi.

Ibyiza by’irerero igereranije n’umukozi

Abarezi babigize umwuga : mu marerero uzasanga ahanini abakozi baho baba barabigize umwuga kandi babikunze ku buryo bamenya gufata umwana neza bakamenya icyo akeneye.

Gutinyuka gukina n’abandi bana : umwana urererwa mu irerero uzasanga adatinya abandi bana akunda gukina n’abandi kandi ugasanga azi uburyo bwo kubana nabo kurusha umwe wirirwa mu rugo wenyine.

Uba ubizeye kurusha umukozi : kuko ahanini ibigo birera abana biba bishaka kugaragara neza uzasanga bigerageza kwita ku bana kugirango isura yabyo itangirika, mu gihe umukozi we aba azi ko iyo hamwe byanze aba ari bujye ahandi akakabona.

Ibyo ni bimwe mu bizagufasha guhitamo niba umwana wawe umureresha umukozi cyangwa se niba uzamujyana mu irerero

Source : beingtheparent.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe