Imyambaro yo kujyana ku kazi mu mbeho

Yanditswe: 18-04-2016

Hari imyenda umukobwa cyangwa umudamu yambara mu gihe cy’imbeho agiye ku kazi,cyangwa yakoreye ahantu hakonja,ukabona ko yambaye neza bya gisirimu yirinze imbeho kandi kandi atifubitse bikabije.

Ushobora gusanga umuntu yambaye ipantaro y’icupa n’agakoti kari kuri taye k’amaboko maremare imbere harimo agapira ku buryo nta mbeho n’inkweto zifunga amano.

Undi kandi ashobora kwambara ipantaro y’icupa n’inkweto zizamuye nka boot,maze akambara n’ikoti rishyushye rikoze nk’umupira ridafite amaboko ariko imbere hakaba harimo agapira k’amaboko maremare kamufashe cyane,maze ukabona ko yambaye neza kandi n’imbeho itabona aho itoborera.

Mu gihe cy’imbeho kandi idakabije,umukobwa ashobora kwambara ikanzu ngufi,maze akayambaraho ikoti rirerire rireshya n’iyo kanzu,aha ni kuri bamwe baba badakunda kwambara amapantaro.

Iyo kandi hari imbeho idakabije cyane wambara ijipo ya droite igera munsi y’amavi n’umupira,ubundi ugashyiraho ikoti rirerire rireshya na ya jipo.

Ushobora kandi kwambara ipantaro y’ijinisi y’icupa iri kuri taye,maze ukayambarana n’umupira usanzwe w’amaboko magufi,ubundi agashyiraho ikoti rirerire rigera munsi y’amavi n’inkweto zifunze amano.

Imyambaro yose iteye itya kandi ushobora kwambara mu gihe cy’imbeho,ukaba wifubitse kandi unambaye neza,ushobora kuyibona uhamagaye ziriya nimero twatanze haruguru.

NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe