Abashinwa bakuriweho itegeko ryabategekaga kubyara umwana umwe

Yanditswe: 30-10-2015

Ubushinwa bwahinduye itegeko ryari rimaze imyaka igera kuri 36 ryategekaga umuryango kubyara umwana umwe gusa. Kuri ubu bakaba bemeje ko umuryango ushobora kubyara abana babiri.

Iri tegeko ryo kutarenza umwana umwe ryashyizweho mu 1979, mu rwego rwo kugabanya umubare w’abana bavuka n’ubwiyongere bukabije bw’abaturage.
Abaturage bo mu Bushinwa bagiye bagaragaza ko babangamiwe n’iri tegeko ndetse bakomeza kuvuga ko rikwiye guhinduka.

Ubusanzwe abashinwa batuye mu bice by’icyaro nibo bemererwaga kubyara abana babiri mu gihe uwa mbere avutse ari umukobwa.

Ibi ngo byatumye ivangura rishingiye ku gitsina rizamuka ndetse umubare w’abagore n’abakobwa bakuramo inda ukiyongera umunsi ku munsi.
Abagore bagerageje kurenga kuri iri tegeko bagiye bahabwa ibihano binyuranye, birimo gucibwa amafaranga, kwirukanwa ku kazi ndetse no gukuramo inda ku ngufu.

Iri tegeko ryo kubyara umwana umwe kuri buri mushinwa byatumye abana bagera kuri miliyoni 400 batavuka kuva ryashyirwaho.

Bivugwa ko iyi politike yo kwemerera umuryango kubyara abana babiri izafasha u Bushinwa kugabanya ikinyuranyo cyagaragaraga hagati y’abakuru n’abato.

Nk’uko itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’ishyaka rya gikominisite riri ku butegetsi, abaturage bakuze bari bamaze kuba benshi cyane kurusha ababyiruka.
Kuri ubu , 30% by’abaturage b’u Bushinwa barengeje imyaka 50. Abashinwa bose bakabakaba miliyari imwe na miliyoni 360

Source : le monde

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe