Meteo Rwanda yatangaje ko imvura nyinshi yatangajwe ko izagwa ikiri imbere

Yanditswe: 30-10-2015

Mu minsi ishize Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe Meteo Rwanda cyatangaje amakuru avuga ko muri aya mezi hazagwa imvura nyinshi,gusa siko byagaragaye kuko imvura yaguye ari nke ndetse n’uduce tumwe na tumwe mu gihugu usanga hari aho itaragera.

Nubwo imvura iri kugw aubu imeze nk’isanzwe igwa, ikigo Meteo Rwanda irakomeza kuburira abaturage ko iyo mvura idasanzwe itarashirayo, ishobora gukomeza kuzagwa mu bihe biri imbere.

Ibyo ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe cyabitangarije mu kiganiro cyagiranye n’abanyamakuru mu rwego rwo kunoz aimikoranire y’abanyamakuru kugirango abanyarwanda barusheho kugezwaho amakuru ajyanye n’iteganyagihe.

Ku kibazo cyerekeranye n’uko mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri ikigo cyabo cyari cyaburiye
Abanyarwanda ko guhera mu Ukwakira imvura yari kugwa idasanzwe kubera El Nino ariko ikaba yaratinze abantu bakibaza niba El Nino yarahagaze, Twahirwa Antony umuyobozi w’agashami k’iteganyagihe muri Meteo Rwanda yavuze ko El Nino itigeze ihagarara.

Ngo kuba bitaragenze neza nk’uko bari barabivuze byatewe n’uko ari iteganyagihe atari ingengabihe ariko ko n’ubundi bakiburira abaturage kuko imvura isagaye kuzagwa ariyo nyinshi mu bihe biri imbere.

Twahirwa yaboneyeho kongera kuburira Abanyarwanda ko imvura yatangiye kugwa ndetse ngo iri imbere niyo nyinshi kurushaho.

Ashingiye ku mvura yaguye kuri uyu wa Gatatu mu turere twa Karongi , Ruhango n’ahandi, Twahirwa yatangaje ko hari indi izagwa mu minsi iri imbere.

Uyu muyobozi yakomeje asobanura ko amakuru batanga ku kirere aba arimo ukuri ku gipimo kiri hejuru ya 80 ku ijana ; igipimo buri wese yagenderaho akamenya uko yitegura ibihe bigiye kubaho mu karere cyangwa agace aherereyemo cyangwa akoreramo.

Twahirwa ati :" Nk’amakuru y’iteganyagihe twatanze avuye mu bipimo byacu biri hirya no hino ku itariki ya 27 Ukwakira 2015 yahamanyije n’ukuri kw’ibyabaye ku kigereranyo cya 74 ku ijana...bityo rero abanyarwanda bakaba bakwiye kwizera amakuru tubaha bakayagenderaho mu bikorwa byabo bya buri munsi."

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe kivuga ko bafite ibikoresho byizewe ariko ko hari inzitizi zituma bashobora kuvuga iteganyagihe ntiiribe nkuko babivuze ariko ko icyiza ari ukwitegura bakurikije ibyo babwiwe kurusha ko bazatungurwa.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe