Insokozo za plante zigezweho zibera bafite mu maso harehare

Yanditswe: 30-10-2015

Muri iyi minsi usanga abakobw benshi n’abagore bakunda gushyiraho ubwoko bw’amapurante atandukanye ariko umubare minini ugasnga bashyiraho human hair kandi bakagira uburyo bazisokoresha ariko hari uburyo bwo kuzisokoza ku bantu bafite mu maso harehare bikaba bibabereye kurenza ko byasokozwa n’ufite mu maso hagufi.

Usanga abenshi basokoresha coupe chinoise,ikatiye hejuru y’amaso ubundi ku ruhande hakaba ari harehare,plante ikaba imanuka ku matama kandi itarenga ku ijosi ngo igere ku ntugu.Iyi nsokozo rero ntibera abafite mu maso hagufi ahubwo ibera cyane ufite mu maso harehare.

Hari kandi human hair usanga basokoje kuburyo bayikatamo coupe,uruhande rumwe rutareshya n’urundi,umusaya umwe ari harehare ahandi ari hagufi kandi ikaba iteranirije ahagana ku ruhande.

Ubundi buryo bwo gusokoza human hair bubera abafite mu maso harehare n’ukuyitera ku buryo uruteranirizo rwayo ruba ruri hajuru,kandi hagati ,maze imisatsi ya plante ikaba imanuka ari miremire irenga ku bitugu.

Hari kandi ukuntu usanga plante itereye ahagana ku ruhande ariho hari uruteranirizo rwayo,maze ikaba ipfuka ijisho rimwe kandi ari ndende irenga ku ntugu cyangwa se ubishatse akayikata bitewe n’ibyo akunda.

Izi nizo nsokozo za plante usanga abantu benshi bakunda gusokoresha cyane cyane ku zitwa ‘’human hair’’kandi ugasanga zibera cyane abantu bafite mu maso harehare kurenza abafite mu maso hagufi.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe