Menya byinshi kuri Rita Marley,umugore wa Bob Marley

Yanditswe: 30-10-2015

Amazina ye nyakuri ni Alpharita Constantia "Rita" Marley yavutse tariki ya 25 Kamena 1946,akaba ari umunyajamaica,yavukiye mu mujyi wa Santiago ho muri Cuba kuri ubu, akaba ariwe mugore w’isezerano wa Bob Marley wahoze ari umuririmbyi w’ icyamamare ku isi yose mu njyana ya Reggae

Ababyeyi be ni Leroy Anderson na Cynthia Beda Jarrett,akaba yarakuriye mu mujyi wa Kingstone ho muri Jamaica ari naho yize amashuri ye yose kugeza muri kaminuza.

Mu mwaka w’1960,nibwo yahuye na Bob Marley arangije amashuri ariko akaba yari umuririmbyikazi ukomeye ndetse yari afite n’itsinda yaririmbagamo ryitwa I Threes,ryari rigizwe na we na mubyara we Constantine Dream Walker ndetse na Marlene,maze Bob Marley aza kuba umuyobozi w’iri tsinda. Nyuma yo kwishyira hamwe ngo bakorane nibwo Bob yaje gukundana na Rita baza no kubana.

Rita yashakanye na Bob tariki ya 10 Gashyantare 1966 afite imyaka 20 naho Bob afite imyaka 21 y’amavuko .Bashakanye Rita Marley afite umwana utari uwa Bob wari waravutse mu mwaka w’1964 maze Bob ahita amwita Sharon Marley .

Rita Mrley na Bob Marley babyaranye abana batatu ; Cedella Marley wavutse mu 1967, David Nesta Ziggy Marley, 1968, na Stephen Marley,1972.

Tariki ya 3 ukuboza 1976,mbere y’iminsi ibiri hateganijwe igitaramo cy’ubuntu cyari cyateguwe na minisitiri w’intebe wa Jamaica Michael Manley nibwo Rita,Bob n’uwitwa
Don Taylor ari nawe wari manager wa Bob,nibwo baguwe gitumo n’abagizi ba nabi batazwi bitwaje intwaro mu rugo rwa Bob ,maze barasa Rita mu mutwe na Bob bamurasa mu gatuza no ku kuboko ariko ntibapfa,ndetse Bob we yanagaragaye mu gitaramo afite ibipfuko byo kwa muganga kubera ayo masasu bari bamurashe.

Rita marley yaje gupfakara tariki ya 11 Gicurasi 1981,ubwo umugabo we Bob Marley yitabaga Imana maze nyuma y’urupfu rwe,Rita yongera kubyara abandi bana babiri ku ruhande Stephanie na Serita Stewart.

Rita yahise ahindura inzu babanagamo ayigira inzu ndangamurage ndetse anashinga umuryango yise ‘’The Robert Marley Foundation.’’dore ko ariwe wari wagumanye umurage w’umugabo mu bagore bandi bari barabyaranye na Bob Marley,kuko yariwe mugore w’isezerano.

Nyuma yahise ajya kwibera mu gihugu cya Ghana ahabwayo ubwenegihugu ndetse anashinga undi muryango yise Rita Marley Foundation mu mwaka w’2000,aho arerera abana b’impfubyi bo mu guhugu cya Ethiopia ndetse akanarihira abanyeshruiri barenga 200 batishoboye bo mu ishuri ryisumbuye rya Konkonuru Methodist School ryo muri iki gihugu cya Ghana.

Ngibyo bimwe mu byaranze ubuzima Bwa Rita Marley,umugore w’isezerano wa Bob Marley kandi akaba nawe ari umurasita ndetse abigaragaza mu bikorwa by’amahoro n’urukundo ndetse n’imyambarire ye,usanga igizwe n’amabara y’abarasita kuko hadashobora kuburamo umutuku,umuhondo,umukara cyangwa icyatsi kibisi.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe