Shimwe na Kevine bafite uruganda rw’inkweto n’amasakoshi

Yanditswe: 02-11-2015

Shimwe Ysolde na Kagirimpundu Kevine ni abakobwa bihangiye umurimo weze imbuto z’umugisha kuri benshi nyuma y’urugendo rw’imvune bagize ubwo bashingaga inzu y’imideli bise UZURI K&Y aho bacuruza inkweto n’amasakoshi y’abagore bikorera.

Ku myaka 23 bombi bafite, ni abakobwa bihangiye imirimo bashinga inzu ikora imideli ikomeye yitwa UZURI K&Y imaze gukura mu bushomeri abagera kuri 15 ndetse intego yabo ni uguhangana n’iki kibazo kugeza ku iherezo.

Umusaruro bavana muri UZURI K&Y ubyara inyungu ikomeye (baterura ngo batangaze) ku bandi bityo nabo bagatanga umusanzu mu guteza imbere igihugu. Mu myaka ibiri ishize batangiye bakora byeruye, aka kazi kabo gatunze abantu 15 bahabwa umushahara uhoraho nubwo batawutangaza.

Shimwe Ysolde na Kevine Kagirimpundu bavuze ko bahuriye mu yahoze ari Kaminuza ya KIST aho bigaga mu ishuri rimwe mu ishami rya Creative Design. Bakajije ubucuti mu mwaka wa 2012 ndetse bagenda bahuza mu bintu byinshi biza kuvamo no gukora umushinga w’ubucuruzi.

Kevine Kagirimpundu yagize ati, “Ysolde twahuriye muri KIST aho twigaga tuba inshuti. Uko tugenda tumenyana cyane dusanga hari byinshi duhuje tuza kugira igitekerezo cyo gukora imideli tucyemeranyaho dutangira ubwo”.

Kevine na Ysolde bahamya ko batangiriye ku busa kuko nta mafaranga cyangwa igishoro bari bafite. Iyi nzu ikora inkweto n’amasakoshi y’abagore bayigezeho bivuye mu kugira ubushake, ishyaka n’umurava.

Ysolde Shimwe yabisobanuye agira ati “Igitekerezo twakigize tukiri abanyeshuri ariko ntibyaduca intege nubwo twabonaga bigoye. Twatangiye gushakisha abatayeri tukababwira ibitekerezo byacu bamwe bakatwumva abandi ntibatwumve ariko tugakomeza gukora cyane

Ntibyari byoroshye kubifatanya n’ishuri ariko kuko twari babiri twahuzaga imbaraga zacu muri byose bidufasha kugera aho tugeza ubu”.

Kompanyi yabo bise UZURI K&Y izwi ku rwego rw’igihugu kuko bayandikishije mu Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) muri Kamena 2013.

Kevine yagize ati “Icyo gihe twakoraga ibintu byose, dukora inkweto, amakanzu, ibikapu, imikandara ugasanga akazi ni kenshi kandi n’abakiriya tugomba kubagezaho ibyo bakeneye dufite n’amasomo tugomba gukurikirana”.

Byari bigoranye byakongeraho ko n’ubushobozi bwari buke bikaba bibi kurushaho gusa byadusabaga kwiyima kugira ngo hagire icyo tugeraho”.

Bimwe mu byabagoye cyane harimo ubushobozi, gushyigikirwa n’ababyeyi ndetse no kubona abantu bakumva ibitekerezo byabo.

Inkweto n’amasakoshi bikorwa na UZURI K&Y.
Ysolde yunze mu rya mugenzi we avuga ko umusaza witwa Ntacogora Francois yababereye umugisha mu bucuruzi bwabo kuko yagiye abaha ibitekerezo kenshi ndetse anabafasha kubereka inzira babinyuzamo dore ko yari asanzwe ari umudozi w’inkweto.
Ati “Dutangira twashatse umuntu uturusha ubumenyi ariko wakumva ibitekerezo byacu. Icyo gihe twahuye na muzehe Ntacogora Francois yari asanzwe akora inkweto nuko turamwisunga na we aratwakira kugeza magingo aya turacyakora”.

Kevine na Ysolde batangiye kwihangira imirimo bakiri muri Kaminuza, ibyo byabafashije kudategereza ak’imuhana no gutega amaboko kuri Leta bashakisha akazi.Bombi basoje Kaminuza mu mwaka wa 2014 bahita bakaza umurego mu gushyira imbaraga mu bikorwa bya UZURI K&Y.

Muri UZURI K&Y bibanda ku gukora inkweto n’amasakoshi y’abagore bakaba bateganya kwagura ubucuruzi bwabo bakagera no hanze y’u Rwanda.

Byakuwe ku Igihe na Newtimes

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe