Bwa mbere mu mateka, Tanzaniya yagize visi perezida w’umugore

Yanditswe: 02-11-2015

Nyuma yuko John Magufuli yegukanye amatora akaba Prezida wa Tanzaniya, Umugore witwa Samia Suluhu Hassan niwe wagizwe visi prezida, akaba abaye umugore wa mbere ubaye visi prezida muri Tanzaniya.

Suluhu wanditse amateka muri Tanzaniya yo kuba visi prezida wa mbere w’umugore, yavutse tariki ya 27 Mutarama 1960 avukira muri Zanzibar akaba abarizwa mu ishyaka rya Chama Cha Mapenduzi akaba yari asanzwe mu nteko ishinga amategeko kuva mu mwaka wa 2010.

Suluhu akirangiza amasomo ye y’amashuri yisumbuye mu 1977 yahise ahabwa akazi muri minisiteri y’iterambere n’igenamigambi ari nako ahabwa amahugurwa agenda amufasha kumenyera akazi.

Yaje kwiga amasomo ya kaminuza mu bijyanye n’icungamari akaba yarasoje ikicirio cya kabiri cyakaminuza mu 1986.

Mu mwaka wa 2000 nibwo yatangiye kwinjira muri politike neza aho yatorewe guhagararia Zanzibar mu nteko ishinga amategeko nyuma aza kugirwa ministiri na Prezida Amani Karume wari uriho icyo gihe muri leta ya Zanzibar.

Suluhu niwe mugore wa mbere wabonye umwanya w’ubuyobozi ukomeye wo hejuru muri Tanzaniya gusa ntibyakundaga kumworohera kuko bagenzi be b’abagabo bakundaga kumusuzugura bamuziza kuba ari umugore.

Muri 2005 yongeye kugirwa minisitiri ariko ahindurirwa ministeri. Muri 2010 nabwo prezida kikwete yamugize umunyamabanga wa leta ushinzwe ibikorwa by’ubumwe mu biro bya visi perezida

Muri 2014 yatorewe kuba umuyobozi wungirije w’akanama kari gashinzwe kuvugurura itegeko nshinga rya Tanzaniya.

Mu kwezi kwa Nyakanga muri uyu mwaka , ubwo ishyaka rya CCM ryavugaga ko ritanze John Magufuli ho umukandida mu matora ya prezida, Magufuli yahise atora Suluhu avuga ko umunsi yatsinze amatora ariwe uzamubera visi prezida, None ibyifuzo bya Magufuli bikaba byarahise bishyirwa mu bikorwa kuko ariwe wegukanye intsinzi.

Mu buzima busanzwe Suluhu yashakanye na Hafidh Ameir wahoze akora mu bintu bijyanye n’ubuhinzi ariko ubu kaba ari mu kirihuko cy’izabukuru. Babyaranye abana bane umwe muri bo akaba nawe ari mu nteko ahagarariye Zanzibar.

Source : ugo.co.ug
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe