Amakosa uzirinda nukundana n’umusore ubereye umuyobozi ku kazi

Yanditswe: 03-11-2015

Birashoboka ko umukobwa w’umuyobozi ashobora gukundana n’umusore akoresha kandi urukundo rwabo rugakomera ndetse rukaba rufite n’intumbero yo kubaka urugo,ariko gukundana muri ubwo buryo bisaba kwitwararika no guhisha amarangamutima yanyu mu kazi cyangwa imbere y’abandi bakozi kuko bishobora kubangamira bamwe cyangwa bigateza umwuka mubi n’ishyari mu bandi .

Mwirinde urukururano ; icyo mugomba kwitwararira ni urukururano no kwereka buri wese iby’urukundo rwanyu kuko biba Atari ngombwa mu kazi,nubwo bitabura kumenyekana ariko mukirinda kugira uruhare mu kubyasasa kugera iihe nyacyo cyo kubibabwira ku mugaragaro kandi na nyuma y’aho ntimwerekane amarangamutima yanyu ku ruhame.

Irinde kumutonesha ;wowe nk’umukoresha wamaze kujya mu rukundo n’umusore si ngombwa ko utangira kumurutisha abandi cyangwa ngo umworoherezae mu kazi asanzwe akora,witwaje ko muri mu rukundo,ahubwo bishobotse wakaza umurego n’amabwiriza mashya y’akazi ndetse yakosa ntutinye kumuha ibihano nk’abandi kugira ngo abandi batabona ko umwitayeho kubarenza,mae bagatangira kuzana itiku kandi ari mwe riturutseho.

Mubuze kubyirata ;Nyuma yuko mujya mu rukundo n’umusore ukoresha ugomba kumwihanangiriza ko atagomba kubwitwaza ngo yice inshingano z’akazi afite cyangwa ngo usange yiyemera ku bandi bakorana yitwaje umubano mufitanye,ahubwo akomeze kubaho nkuko yari asanzwe nta gihindutse.

Ntimwite ku magambo ;iyo abakorana mu kazi havutsemo ikupure,amagambo ntashobora kubura rimwe na rimwe bakabaseka cyangwa bakabarwanya mu buryo butandukanye kuko bamwe ntibaba babyishimye.Aho rero buri wese agomba guhagarara kigabo kandi ntihagire uwita ku mabwire kuko hazazamo no gusebanya bitewe n’abo mukorana uko bitwara.Mugomba kubima amatwi kuko ngo ntabutaha butagezwe intorezo kandi ibibazo byose mukabiganiraho nyuma y’akazi .

Ibi nibyo by’ingenzi umuyobozi w’umukobwa agomba kwitaho,igihe yakundanye n’umusore akoresha kugira ngo bidateza impagarara mu kazi cyangwa se umutima mubi mu bandi bakozi cyangwa bikaba byasenya urukundo rwabo.

Source ; iloveyouloveme.com
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe