Uko kumenyereza umukozi wo mu rugo gutaha umutunguye bimushyira ku murongo

Yanditswe: 04-11-2015

Abakozi bo mu rugo hari ubwo birara bakirirwa bakora amakosa kuko baba bazi neza amasaha abakoresha babo batahiraho maze ayo masaha yajya kugera ugasanga aribwo imirimo yose ikorwa wahagera ugasanga ibintu byose biri kuri gahunda ukagirango niko byiriwe.

Bamwe mu bakozi bo mu rugo twaganiriye biriranwa ingo bonyine abakoresha babo bagiye ku kazi bemeza ko iyo baziko abakoresha babo hari isaha idakuka batahiraho bituma birara bakirirwa bakora ibyo bishakiye ariko iyo bazi ko hari umuntu ushobora kuza abatunguye isaha iyi n’iyi batakekaga bituma bagira amakenga bagakora akazi neza.

Umugwaneza Solange ni umwe mubo twaganiriye yagize ati : “ Namaze imyaka itatu nkora mu rugo rw’abantu bataha saa mbili z’ijoro ariko rwose ntakubeshye akazi nagakoraga neza iyo nabaga nziko bagiye kuza. Wasangaga twibereye mu nkuru nta gukoropa, nta koza ibyombo, abana bakirirwa badakarabye , bakirirwa bataryamye twibereye muri filimi, maze byagera nka saa kumi n’imwe ubwo akazi kose tukagatunganya mbese bahagera ukagirango twiriwe kuri gahunda kandi twiriwe tureba filimi cyangwa se tukanizererera."

Umugwaneza yarongeye ati : “Naje guhindura njya mu rugo noneho mabuja waho ho ntiwamenya isaha atahira isaha n’isaha uba witeguye ko ashobora kugutungura akaza.
Ubu nagiye ku murongo ndabanza nkatunganya akazi nkabona kujya mu bindi ari uko akazi katunganye.

Emilienne Umubyeyi ni umugore ukoresha abakozi bo mu rugo ariko yemeza ko kumenyereza abakozi ko nta saha agira atahiraho hari icyo byakosoye mu mikorere yabo.

Yagize ati : “Kumenyereza umukozi isaha utahiraho bituma yigira nabi akajya akora acungana n’isaha utahiraho. Njya kwiga kujya ntungura abakozi nkataha, narwaje umwana inzoka kubera umwanda ariko nareba nkasanga ngera mu rugo hasa neza ibintu byose bisa neza nkibaza aho akura inzoka zidakira nkahabura.

Umunsi umwe nza kuvuga nti reka ngere mu rugo nka saa tanu ndebe uko biba bimeze. Naratashye ndumirwa ibyombo byuzuyemo amasazi, umwana ari kurya ibiryo yataye hasi umukozi yigendeye yamusize wenyine. Kuva uwo munsi natangiye kubamenyereza kujya nyuzamo nkataha mbatunguye. Niyo ntari buze nshobora kubabwira nti saa sita mumbikire ndibuze gutaha.

Uko biri mbona hari icyahindutse, nyuzamo muri pause nkafata moto nkajya kureba uko mu rugo bimeze.

Angelique Mukashyaka nawe akora akazi ko mu rugo nawe yemeza ko abantu bagira asaha batahiraho abakozi babo bakora amakosa menshi kurusha bamwe batagira isaha batahiraho.

Yagize ati : “Abakozi benshi erega dukorera ku jisho ! Ubu haba hari ibintu byinshi bikurangaza ngaho za televiziyo, aho ukora baba bayifunga ukajya aho muturanye cyangwa se mukarebera muri telefoni maze mukirirwa muri byo mukaza gucunganwa n’igihe ba soboja batahira. Ariko iyo uziko hari ubwo baza bagutunguye ugira amakenga ukaba wabanza ugatunganya akazi neza mbere yo kujya muri filime."

Nkuko abo twaganiriye babigaragaza ni byiza ko wamenyereza umukozi ko ushobora gutaha umutunguye kuko byibura bituma agabanya uburangare akabanza gutunganya akazi mbere yo kujya mu bindi bimurangaza.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe