Juliana Kanyomozi aravugwaho kuba ari mu rukundo n’umunyamakuru

Yanditswe: 04-11-2015

Umuhanzikazi Juliana Kanyomozi wamenyekanye cyane mu gihugu cy’i Bugande no hanze yaho, aravugwaho kuba muri iyi minsi yaba ari mu rukundo n’umunyamakuru ukorera iradiyo yo muri Uganda yitwa Dembe FM.

Uwo munyamakuru uvugwaho gukundana na Juliana yitwa DJ Jacob Omutuuze akaba avugwaho izo nkuru kubera ahanini akunze gukina indirimbo za Juliana ndetse inshuti za hafi z’uyu munyamakuru zikemeza ko afitanye ubucuti budasanzwe na Juliana.

Dj Jacob akunze cyane gutaka Juliana haba no mu biganiro akora aho avuga ko ariwe mwamikazi wa muzika muri Uganda kandi ko nta wundi wamusimbura muri muzika.

Ntawahamya ko Juliana yaba koko ari mu rukundo n’uyu munyamakuru kuko ikinyamakuru dukesha iyi nkuru cyandikirwa mu Bugande cyitwa Bigeye kitigeze kibaza impande zose ngo hamenywe niba ibyo Juliana na DJ Jacob bavugwaho byaba ari ukuri koko.

Gusa ku rundi ruhande na none ibi byashoboka ko byaba ari ibihuha kuko nyuma yaho Juliana apfushirije umwana we w’imfura yakomeje kuvugwaho ibihuha kugeza n’aho mu minsi ishize yakwirakwije inkuru ko yaba atwite umwana uzasimbura uwo wabuze, nyuma aza kubihakana kandi byari byakwirakwijwe mu binyamakuru ko yitegura kubyara.

Source:Bigeye.ug

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe