Michelle Obama yasabye ko hakurwaho imico n’amategeko bibuza abakobwa kwiga

Yanditswe: 05-11-2015

Ubwo yavugaga ijambo mu ruzinduko yagiriye muri Qatar, umufasha wa prezida wa leta zunze ubumwe za Amerika Michelle Obama, yasabye ko hakurwaho amategeko n’imyumvire ishingiye ku muco ituma abakobwa batiga ngo basoze amasomo yabo.

Mu kiganiro yatangiye I Doha muri Qatar, Michelle Obama yavuze ko isi yose ikeneye kumva ko ifite inshingano zo gukora ibishoboka miliyoni z’abakobwa batajya mu ishuri n’abajyayo ntibasoze amashuri, zikavaho.

Yagize ati :“mu by’ukuri dukeneye abakobwa mu mashuri yacu kandi dukeneye ibiganiro binyuze mu mucyo tukavugisha ukuri ku buryo dufata abagore muri sosiyete zacu. Ibi biganiro kandi bikeneye kuzakorwa muri buri gihugu cyose kiri kuri iyi isi n’icyanjye kirimo

Yarongeye ati : “ Iyo abakobwa bakiri bato usanga bafatwa nk’abandi bana bose ariko iyo batangiye kugera mu bwangavu batangira gufatwa nk’ibintu. Aho niho usanga babuzwa kwiga ngo barangize amasomo yabo. Ibyo kandi ahanini bijyana n’imyizerere n’imyitwarire aho ababyeyi baba bataziko umwana w’umukobwa agomba kwiga cyo kimwe n’umwana w’umuhungu.

Mu kiganiro Michelle Obama yatanze cyamaze iminota igera kuri 25 cyari gihuriwemo n’abayobozi bafite uruhare mu burezi baturutse impande zose z’isi.
Michelle Obama kandi yagarutse ku kuba kugira amahirwe yo kwiga byaramufunguriya inzira kuko ngo akiri muto atatekerezaga ko yazaba uwo ariwe ubu.

Yagize ati : “ Amasomo yanjye yo muri kaminuza yatumye ngera ahantu ntari narigeze ntekereza ko nagera. Mu nzu umukuru w’igihugu cya Amerika abamo, aho niho ubu mama wanjye atuye n’umuryango wanjye."

Michelle amaze kuvuga ko kwiga aribyo byatumye agera muri White House dore ko ubwo yari ari kuri kaminuza aribwo yahuye na Obama, yagarutse ku ruhare rw’abagabo mu gutuma umwana w’umujkobwa agira amahirwe angana n’ay’umuhungu.

Ati : “ kuri uyu munsi, mwebwe bagabo mwese muri hano, nshaka kubabwiza ukuri ko tubakeneye. Tubakeneye nka ba papa wacu, nk’abagabo bacu ariko cyane cyane nk’ibiremwa muntu. Iyi ni intambara namwe ibareba. Tubakeneyeho ko muhaguruka mukarwanya amategeko n’imyumvire isubiza umugore inyuma

Ikiganiro Michelle Obama yatanze muri gahunda y’ubukangurambaga yatangije bwiswe “Let Girls Learn”, bukaba bugamije gukuraho miliyoni 62 z’abakobwa zisiba ishuri buri munsi ku isi yose.

Source : theguardian

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe