Margaret Chan, umuyobozi wa OMS

Yanditswe: 06-11-2015

Margaret Chan niwe muyobozi mukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima rizwi nka OMS cyangwa se WHO mu magambo ahinye y’indimi z’amahanga. Margaret ukomoka muri Hong Kong ari mu bagore bakomeye ku isi ku bw’ibikorwa bye by’indashyikirwa yagiye akora mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

Ubusanzwe amazina yose ye ni Margaret Chan Fung Fu-chun. Yatowe tariki 8 Ugushyingo, 2006 mbere yaho akaba yaragiye akora mu zindi nzego z’ubuzima zitandukanye zirimo kuba yarahagarariye ubuzima muri guverinoma ya Hong Kong kuva mu 1994 kugeza mu 2003.

Mbere yo kuba umuyoboza wa OMS, Margaret yabanje kuba umuyobozi w’agashami gashinzwe kurwanya indwara z’ubuhumekero n’umuyobozi wungijrije w’agashami gashinzwe kurwanya indwara zanduzwa.

Margaret Chan yahawe amahugurwa yo kuba umwarimu w’ubukungu muri kaminuza ya Northcote muri Hong Kong. Nyuma yaje kubona impamyabumenyi mu by’ubukungu anabona ikiciro cya gatatu cya kaminuza muri kaminuza ya Ontario mu mwaka wa 1973 kugeza mu 1977. Mu myaka w’I 1985 yaje kubona ikiciro cya gatatu cya kaminuza muri

Public Health akaba yarabyize muri kaminuza ya Singapore. Mu 1991 Margaret yaje gukomeza kwiga iby’ubukungu muri kaminuza ya Havard. Mu 1997 yongeye kwiga ibijyanye n’ubuzima muri Royal College of Physicians mu Bwongereza.

Uko yabaga akurikirana amasomo niko yabaga akora n’indi mirimo itandukanye ijyanye n’ubuzima muri Hong kong kugeza ubwo muri 2003 yatangiye gukorera umuryango w’ababibumbye ishami ry’ubuzima.

Margaret Chan yabaye umuyobozi mukuru wa OMS wa karindwi kuva iryo shami ryashingwa akaba amaze imyaka igera ku icyenda agizwe umuyobozi mukuru, ubu akaba ari muri manda ye ya kabiri, akaba yarongeye gutorwa muri 2012 izarangira muri 2017.

Uyu mugore ugiye kuzuza imyaka 68 yashakanye na David Chan akaba kuri ubu ari mu rutonde rw’abantu 73 bakomeye ku isi ruheretse gukorwa na forbes akaba aza ku mwanya wa 73, akaba ariwe mugore wa cyenda uri kuri urwo rutonde.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe