Kaneza Lynca niwe munyamideri uhiga abandi mu Rwanda muri 2015

Yanditswe: 07-11-2015

Kaneza Lynca Amanda, umwana w’umunyarwandakazi ufite umubyeyi umwe w’Umurundi ku myaka ye 19 yahigitse abakobwa bagera kuri 14 bari bahanganye mu irushanwa rya Rwanda Super Model 2015.

Mu birori byari byitabiriwe n’abantu benshi biganjemo abanyamahanga batari bake, nibwo ahagana mu ma saa tanu z’ijoro akanama nkemurampaka kagizwe n’abantu bane batangaje ko Kaneza Lynca Amanda ari we ubaye umukobwa uzi kumurika imideli

Kaneza ni uyu wambaye ikanzu y’umukara ari kumwe n’abandi bahatanaga

Nyuma yo kugaragaza ubuhanga bwabo mu kwerekana imideli mu myambaro
itandukanye, akanama nkemurampaka kiherereye gateranya amanota birangira Kaneza Amanda Lynca ari we ubaye uwa mbere.

Kaneza Amanda Lynca ni we waje gutorwa nk’umukobwa uhiga abandi mu kwerekana imideli mu Rwanda ni na we uzajya userukira igihugu mu marushanwa atandukanye y’imideli mu mahanga

Lynca Amanda Kaneza yavukiye muri Komine ya Cibitoke mu Burundi mu mwaka w’1996. Ni uwa Gatanu mu muryango w’abana batandatu avukamo.

Mu mashuri yisumbuye yize mu ishami ry’Amahoteli n’Ubukerarugendo,[ Hôtellerie et Tourisme]. Ibyo kwerekana imideli yabitangiye nk’umwuga mu mwaka wa 2013.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe