Ni gute kugandukira umugabo bivugwa muri Bibiliya bigomba gukorwa ?

Yanditswe: 08-11-2015

Kuba umugore agomba kugandukira umugabo nk’uko Bilibiya ibivuga ni ikintu gikunze kutavugwaho rumwe kubera ko ahanini abantu baba batumva neza icyo bishatse kuvuga n’uko byagakozwe. Ku rubuga rwitwa gotquestions.org basobanura byimbitse icyo kuganduka aricyo n’uburyo bwiza bwikiye gukorwa.

Kuganduka (cyangwa kubaha), ni ikintu gikomeye cyane muri Bibliya. Na mbere y’aho icyaha kinjira mu isi, hariho ihame ry’ubuyobozi . Adamu yaremwe mbere, Eva akurikiraho ngo amubere “umufasha” (Intangiriro 2:18-20). Ariko nanone, nta cyaha cyariho icyo gihe, kandi nta bundi buyobozi bwari buhari bwo kumvirwa uretse ubw’Imana.
Adamu na Eva bakimara kubahuka itegeko ry’Imana, icyaha cyinjiye mu isi, ubwo rero ubuyobozi buba butangiye gukenerwa. Imana yahise ishyiraho ubuyobozi mu bantu, kugira ngo buturinde byinshi bitandukanye. Icya mbere, tugomba kugandukira/kubaha Imana, nibwo buryo bwonyine bwo kuyumvira (Yakobo 1:21, 4:7). Mu 1 Abakorinto 11:2-3, tuhasanga ko umugabo agomba kugandukira Kristo, nkuko Kristo yagandukiye Imana. Hanyuma icyo cyanditswe kikavuga ko umugore nawe agomba kugandukira umugabo we.

Kuganduka burya ni igikorwa kiva mu busabane burimo urukundo. Iyo umugabo akunda umugore we nk’uko Kristo yakunze itorero (Abefeso 5:25-33), kuba umugore yamugandukira ni ibintu byizana. Ijambo ryo mu Kigereki rikoreshwa muri Bibiliya risobanura “kuganduka” ni hupotasso. Rikoreshwa havugwa guhora wubaha Imana, ubuyobozi ndetse n’umugabo. Ni ikintu gikomeza igihe cyose, kandi kigaragarira muri byose dukora. Kuganduka kuvugwa mu Abefeso 5 si uguhatira umugore w’umukristo kugandukira umugabo w’umunyagitugu, wikunda. Kuganduka Bibiliya yigisha kugomba kuba hagati y’abashakanye buzuye Umwuka Wera, bakundana, bafitanye ubusabane hagati yabo no hagati y’Imana. Burya rero, kuganduka ni ibya babiri. Iyo umugore akunzwe nk’uko itorero rikunzwe na Kristo, kuganduka ntibimugora. Abefeso 5:24 haravuga ngo : “Ariko nk’uko Itorero rigandukira Kristo, abe ari ko abagore bagandukira abagabo babo muri byose.” Iki cyanditswe gisaba umugore kugandukira umugabo we muri byose byiza kandi bikwiriye ; ntabwo umugore asabwa kugandukira umugabo we amujyana mu bintu bidahesha Imana icyubahiro.

Umukozi w’Imana akaba yari n’umwanditsi, Matayo Heniri (Matthew Henry) wabayeho mu 1662-1714, yaranditse ngo” umugore yaremwe akuwe mu rubavu rwa Adamu. Ntiyakuwe ku mutwe we ngo amutegeke, ntiyakuwe mu birenge bye ngo akandagirwe, ahubwo yakuwe mu rubavu ngo bareshye, mu kwaha kwe ngo amurinde, hafi y’umutima we ngo amukunde.” Abakristo bagomba kugandukirana bubaha Kristo (Abefeso 5:21). Kandi nanone, ibiri mu Abefeso 5:19-33 byose biterwa no kuzura Mwuka Wera. Abujujwe n’Umwuka bahora baramya (5:19), buzuye ishimwe (5:20), kandi baciye bugufi (5:21). Pawulo akomerezaho avuga noneho ku bashakanye muri 5:22-23.

Nuko rero, umugore agomba kugandukira umugabo we, atari ukubera ko umugore atareshya n’umugabo, ariko kubera ko ariko Imana yageneye urugo kumera. Kuganduka ntibivuga ko umugore aba abaye ikirago cg umusambi umugabo we akandagiraho. Ahubwo, abifashijwemo na Mwuka Wera, agandukira umugabo we, hanyuma nawe agakunda umugore we nkuko Kristo yakunze itorero

Source : gotquestions.org

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe