Amakosa umukobwa uyoboye urugo agomba kwirinda mu gihe abana na basaza be

Yanditswe: 08-11-2015

Birashoboka ko umukobwa ashobora kuba ariwe muyobozi w’urugo bitewe n’impamvu zitandukanye bikamusaba ko hari amakosa atagomba gukora bitewe n’inshingano afite ,akayagendera kure cyane cyane iyo afite basaza be bamaze kuba bakuru kugira ngo bidateza amakimbirane akomeye bitewe n’amakosa y’umuyobozi w’urugo.

Kujya mu ngeso mbi :kirazira ko umukobwa ufite inshingano yo kuyobora urugo yishora mu ngeso mbi,zirimo nk’ubusinzi,ubusambanyi cyangwa ubundi burara bwose,kuko iyo bimeze gutyo adashobora kumvikana na basaza be bamaze kuba bakuru,dore ko nta n’urugero rwiza uba ubaha ahubwo inshingano ziba zimunaniye.

Gufuhira basaza be :iyo abahungu bamaze kuba bakuru baba bagomba kwisanzura bakagira inshuti z’urungano,bagasurana ndetse bakagira n’abakunzi b’ababakobwa rimwe na rimwe izo nshuti zabo zikaza no kubasura mu rugo,maze ugasanga wa mushiki wabo yitwaje ko ariwe mukuru uyoboye urugo agatangira kujya abafuhira ababuza gusurana no kugendana n’inshuti zabo.Nyamara ibi sibyo kuko nta musore wakwemera kugendera kuri ayo mategeko ahubwo bivamo gushwana bikomeye.

Gupfa imitungo :umukobwa uyoboye urugo aba agomba kwirinda guhangana na basaza be bapfa iby’imitungo bafite,cyane cyane iyo ari iyo basigiwe n’ababyeyi babo mu gihe batakiriho,ahubwo bisaba guca bugufi mukumvikana iby’ikoreshwa ry’iyo mitungo kandi ntawe uhuguje undi byaba ngombwa mukiyambaza abo mu muryango ba hafi bakabagira inama, kugira ngo bitazamura amakimbirane.

Guhangana :mu gihe hari ibintu runaka mutumvikanaho,si byiza ko uhangana na basaza bawe witwaje ko ari wowe muyobozi w’urugo kuko akenshi uzasanga banagusuzugura,batumva ibyo ubabwira.Ahubwo nubona mugiye guhangana uzabe ari wowe wicisha bugufi ugende guhoro ubasabe ubwumvikane aho guhita ushaka ko muhangana kuko biragoye ko bo bashobora kugucira bugufi.

Aya niyo makosa ugomba kwirinda gukora,igihe ubana na basaza bawe kandi ari wowe mukuru uyoboye urugo,kugira ngo mubane neza mu mahoro kuko utirinze ibi twavuze haruguru byaguteranya nabo ndetse ugasanga mugiranye ibibazo by’amakimbirane.

source ; the guardian
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe