Ibibazo n’ibisubizo ku kubyara impanga

Yanditswe: 08-11-2015

Usanga abantu benshi baasobanukiwe n’ibijyanye n’ukuntu umubyeyi ashobora kubyara abana babiri cyangwa barenze,kuko usanga bisa naho ari ibintu bidasanzwe cyangwa bitumvikana kuri buri wese,ariko burya hari aho bituruka nkuko bisobanurwa n’urugaga rw’abaganga basobanukiwe ibijyanye n’imyororokere y’umuntu babinyujije ku rubuga rwa facebook

Ibi ni bimwe mu bibazo abantu bibaza n’ibisubizo byabyo

1.Kubyara impampanga biterwa n’iki ?

Ubusanzwe bizwi ko buri kwezi hakura intanga imwe y’umugore, iyo ihuye n’iy’ umugabo, havuka umwana umwe.
Impanga zibamo ibice bibiri.

Impanga zisa (vrai jumeaux/ identical twins)

Izi ni impanga ziba zihuje byose. Isura, igitsina ndetse n’imico mvukanwa. (caracteres hereditaires).

Iyo umugore amaze gutwita, hagati y’umunsi wa 2 n’uwa 6 , hari igihe igi ryisaturamo ibice 2 bingana. Icyo gihe buri gice gikura ukwacyo, bikazatanga abana 2 baba bahuje ibyo twavuze haruguru.

Impanga zidasa. (faux jumeaux/non-identical twins)

Izi mpanga zo nta na kimwe ziba zihuriyeho gusa zishobora guhuza igitsina cyangwa ntizihuze.

Izi mpanga ziterwa n’impamvu zitandukanye.

Hari igihe intangangabo 2 zinjirira icyarimwe, zigahura n’intangangore, Icyo gihe havuka impanga zisangiye ingobyi imwe.

Hari igihe umugore arekura intanga 2 icyarimwe. Icyo gihe havuka impanga zidasangiye ingobyi. Iyo ibi bibaye, n’ intangangabo zikaza ari ebyiri ebyiri, havuka abana 4, babiri babiri mu ngobyi imwe.

2.Kubyra impanga byaba bituruka mu miryango ?

kubyara impanga birikora, gusa hari ibishobora kongera amahirwe yo kuzibyara. Muri byo twavuga :

  • Kuba umugore agiye kubyara umwana wa mbere arengeje imyaka 35
  • Kuba mu muryango wanyu harimo abazibyaye cg abavutse ari impanga
  • Kuba wari umaze igihe ukoresha imiti yo kuboneza urubyaro.
  • Iyo ufite imbyaro zirenze 6

Ngibyo bimwe mu bibazo n’ibisubizo bikunze kwibazwa n’abantu benshi ku bijyanye no kubyara impanga nkuko bisobanurwa n’urugaga rw’abaganga b’abanyarwanda basobanukiwe iby’imyororokere babinyujije ku rubuga rwa facebook.

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe