Uko wakoresha ikawa ukagira uruhu rwiza
Ubusanzwe amajyani y’ikawa anywebwa mu cyayi,ariko kadni akaba n’umuti ukomeye ufasha umuntu kugira urhu rwiza rukeye kandi rutagira amabara cyangwa iminkanyari haba mu maso ndetse n’umubiri wose bitewe nuko wayakoresheje n’icyo ushaka ko amara ku ruhu rwawe.
1.Iyo ukeneye kugira uruhu rwiza rutagira amatashi,kugira uruhu ruhehereye ndetse no kwivura inkovu z’ibiheri byo mu maso ushobora gukoresha ikawa ibyo byose ukabigeraho kandi vuba.ufata amajyani y’ikawa ukayatosa mu ntoki zawe,ukayatsirima mu maso wibanda cyane aho ukeneye ko hacya,ukajya uvanga n’isabuni usanzwe ukaraba mu maso kandi ukabikora buri munsi uko ugiye muri dushe koga.
2. Iyo ufite umubiri ufufumanze,umwe usanga utareshyeshya neza,ukabona wagira ngo umuntu afite ibinogo ku mubiri we,haba mu maso cyangwa ahandi ku mubiri nawe akoresha ikawa,akayivanga n’umunyu ndetse n’amavuta ya elayo maze ukimasa ugenda wisiga umubiri wose cyangwa maze ukabireka nibura iminota icumi mbere yo kubyoga,umubiri ugenda ureshya uko iminsi ishira,ubikora buri munsi.
3.Iyo ushaka gukura iminkanyari munsi y’amaso no hejuru yayo cyangwa ikaba iri mu maso hose,ufata ikawa ukayivanga n’umuhondo w’igi n’ubuki bukeya maze ukabisiga ahari iminkanyari,ubundi ukabirekeraho iminota mike bikuma ukabyoga,iminkanyari igenda ishiraho buhoro buhoro.
Ubu nibwo buryo butatu wakoresha ikawa ukita ku ruhu rwawe,rukaba ruhehereye kandi rusa neza nta matashi nta n’iminkanyari rufite.
Source ;afriquefemme
NZIZA Paccy
Ibitekerezo byanyu
10 novembre 2015, 00:39, yanditswe na Priscille
Hahaha ! soma iyo phrase ya nyuma kuri iyi nkuru ivuga uko wakoresha ikawa mu kwita ku ruhu.
Ubuki instead of ikawa !!!! Copy and Paste,
Ubu nibwo buryo butatu wakoresha ubuki ukita ku ruhu rwawe,rukaba ruhehereye kandi rusa neza nta matashi nta n’iminkanyari.
"Ndabakunda, website yanyu nyisoma buri munsi" !!!!
10 novembre 2015, 05:13, yanditswe na clementine
tumenye umuti pe