Ibyerekeye gusezerana ivangamutungo w’umuhahano

Yanditswe: 09-11-2015

Ivangamutungo muhahano ni bumwe mu buryo bwemewe bwo gusezeranamo hagati y’abashakanye. Ubu buryo bwihariye ku kuba abashakanye baba bafite umutungo rusange bahuriyeho bakagira n’undi baba badahuriyeho buri wese yigengaho.

Menya byinshi ku ivangamutungo w’umuhahano nuko bikorwa :

Ibarura ry’umutungo rizaba iremezo ry’ivangamutungo w’umuhahano
Igihe cyo gukora amasezerano yo gushyingirwa, hashingiwe kubyo abashyingiranwa ubwabo bivugiye, hakorwa ibaruramutungo ryerekana umutongo n’imyenda buri wese ageneye iremezo ry’ibihahano. Iryo barura risinywa n’abagiye gushyingirwa ndetse n’umwanditsi w’irangamimerere. Ikintu cyose kitabaruwe ko ari rusange kiba ari icya nyiracyo.

Icungwa ry’umutungo w’abashyingiranywe mu buryo bw’ivangamutungo w’umuhahano
Abashyingiranywe bavanze umutungo w’umuhahano bacunga umutungo rusange mu buryo bumvikanyeho bombi ; bafite kandi uburenganzira bungana bwo gukurikirana no guhagararira uwo mutungo basangiye.

Buri wese afite ubasha bwo gukoresha, kwikenuza, gutanga no kugurisha umutungo yigengaho. Inyungu n’ibindi byose byabyawe n’umutungo buri wese yigengaho bishyirwa muri uwo mutungo we.

Iyishyurwa ry’ imyenda yafashwe n’umwe mu bashakanye

Inguzanyo n’imyenda byafashwe n’umwe mu bashyingiranywe mu buryo bw’ivangamutungo w’umuhahano hagamije gukemura ibabazo by’urugo, byishyurwa n’umutungo rusange kabone n’iyo yaba yararangije kubyishyura akoresheje umutungo we.

Iyo umutungo rusange udahagije kugira ngo wishyure uwo mwenda wose, ibisigaye byishyurwa n’umutungo wa buri wese mu bashakanye ku buryo bungana.

Inguzanyo n’imyenda byafashwe mu nyungu z’umuntu ku giti cye byishyurwa na nyir’ukubifata ku mutungo we bwite. Nyamara iyo mu gihe cyo kuwufata habayeho ubufatanye, uwo mwenda wishyurwa ku mutungo rusange.

Ihazabu n’imyenda ishingiye ku buryozwe bw’icyaha ni gatozi. Iyo byishyuwe ku mutungo rusange, nyir’ukoryozwa ategekwa gusubiza ibyishyuwe, havanwemo, iyo ari ngombwa, ibyo umutungo rusange waba warungukiyemo.
Iseswa ry’ivangamutungo w’umuhahano

Iyo ivangamutungo w’umuhahano risheshwe, umutungo w’umuhahano ugabanywa abashyingiranwe mu buryo bungana hakurikijwe amabwiriza agenga ivangamutungo rusange, hanyuma buri wese akagumana umutongo we bwite.

Byanditswe hifashijwe umushinga w’itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe , impano zitanzwe mu rwego rw’umuryango n’izungura.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe