UK : Nyuma yo kubyara akareka ishuri ku myaka 17, ubu ni umuherwekazi

Yanditswe: 10-11-2015

Umwongerezakazi Kate Stewarts waretse ishuri ku myaka 17 kubera ko yari atwite, nyuma yo kunyura mu buzima bubi bikamusigira isomo ubu abarirwa mu ba millionaire batuye mu Bwongereza .

Kate yagize ati : “ Navuye mu ishuri mfite imyaka 17 gusa kuko nari ntwite. Natangiriye ku kazi koroheje gasa nkaho ari ntako aho nahembwaga amafaranga make cyane.

Nyuma yo gutwita numvaga ko ubuzima buhagaze, abantu bose barantereranye bakambwira ngo ugiye kubona ingaruka zo gutwita ukiri muto, ndetse bakambwira ko akazi kanjye kagiye kuba ako kubyara gusa.

Ibyo byose byambagaho byatumye nkanguka mu mutwe ndavuga nti ngomba kugira intego niha kandi nkayigeraho
Kate avuga ko nyuma yo kubyara yakomeje kwiga bimugoye kuko byamusabaga ko akazi yakoraga kadafashije ariko kamurihira ishuri kandi akanareramo umwana we.

Nyuma yaje kubona impamyabumenyi ya kaminuza mu ibaruramari ahita atekereza uko yatangira umushinga akikorera ku giri cye.

Uyu mubyeyi w’abana batatu kuko nyuma yaje gushaka undi mugabo bakabyarana abana babiri b’impanga, avuga ko yakomeje ubucuruzi bwe kuri ubu akaba afite iduka ricuruza imyenda n’inzu y’ubwiza itunganya imisatsi n’ibindi.

Ubucuruzi bwe bwateye imbere ku buryo bwihuse kuko nubwo ubu ari kubarizwa mu ba millionaire, yatunze miliyoni imwe bwa mbere mu myaka icumi ishize, bivuze ko muri iyo myaka icumi aribwo ubucuruzi bwe buteye imbere akaba ageze mu rwego rw’abakire cyane.

Uyu mugore w’umuherwekazi afite umutungo mwinshi ku buryo ageze ku rwego rwo kujya kurara muri hotel aho kwikorera ibikapu birimo imyenda agasaba umunyamideri kuza kuhamusangisha imyenda. Avuga iyo ari mu ruzinduko rw’akazi ashobora kutanga ama euro 1,000 byibura ku ijoro rimwe.

Kuri ubu uyu muherwekazi afite imyaka 33, mu kiganiro yagiranye na Channel 5 akaba yaravuze uburyo adaterwa ubwoba no kuba akoresha umutungo mwinshi kuko yahereye hafi ku busa none ubu akaba ageze ku mitungo myinshi.

Kate agira inama abakobwa bareka ishuri kubera kubyara cyangwa se kubera izindi mpamvu kudacika intege ngo bumve ko ubuzima burangiriye aho ko ahubwo bigomba kubabera isomo mu buzima rituma bafunguka amaso bakiteza imbere.

Source : dailymail
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe