Ibimenyetso bigaragaza ko umugore ari mu minsi y’uburumbuke

Yanditswe: 10-11-2015

Akenshi usanga abantu b’igitsinagore badasobanukirwa neza iminsi yabo y’uburumbuke. Kuko abenshi baba baba batajya mu mihango ku matariki amwe,maze bigatuma batamenya kubara iminsi y’ukwezi kw’imihango ,bityo n’igihe cy’uburumbuke ntibakimenye,ariko hari ibimenyetso bishobora kwereka umugore ko ari muri icyo gihe cy’uburumbuke nk’uko muganga Francois abisobanura .

Iminsi y’uburumbuke irangwa n’impinduka ziba mu mikorere y’umubiri w’umugore bitewe n’uko imisemburo iba mu mubiri we imwe iba yiyongereye indi ikagabanuka.
Ibimenyetso waheraho ukamenya ko uri mu minsi y’uburumbuke ni ibihe ?

1. Icya mbere ni uko ushobora kugira agaheri kamwe ku kananwa, munsi y’izuru se, mu gatuza hafi y’amabere, mu bitugu, cyangwa ukagira uduheri tutari twinshi ariko tunini ku itama rimwe. Ibi ariko bishobora no kuba ugiye kujya mu mihango ,gusa iyo bibaye umaze iminsi mike uvuye mu mihango ni ikimenyetso cy’uko uri mu minsi y’uburumbuke.

2. Ururenda rwo muri nyababyeyi rusa n’urukomera rukarenduka cyane. Ibi uzabimenya winjiza intoki 2 mu gitsina noneho wazikuramo ukajya uzegeranya ukongera ugatandukanya. Iyo ari igihe cy’uburumbuke ubona rurenduka ntirucike ngo rutandukane.

3. Ubushyuhe bwo mu gitsina burazamuka. Ufata igipimisho cy’ubushyuhe (Thermometre) mu gitondo ukibyuka utarakandagira hasi ukinjiza mu gutsina ugapima ubushyuhe bwaho. Iyo ubonye igipimo gisanzwe cyazamutseho guhera kuri dogere 0.4 za selisiyusi, kiba ari igihe cy’uburumbuke. Gusa wibukeko hari n’indwara zituma ubushyuhe buzamuka zirimo nka malaria, rero urwaye ntuzakoreshe ubu buryo hari ubwo wakibeshya.

4. Ubushake bwo gukora imibonano buriyongera.
Muri iki gihe, imisemburo irekurwa ituma ubushake bwo gukora imibonano buzamuka, ku buryo wumva wifuza umugabo kuruta indi minsi. Gusa aha naho twibutseko hari ibyo kurya n’ibyo kunywa byongera ubushake, uzabanze umenye niba ubwo bushake butazamurwa n’ibyo wariye cyangwa wanyoye.

Ibi tuvuze haruguru ni byo bizakwereka niba uri mu minsi y’uburumbuke bikaba byatuma usobanukirwa uko uba umeze n’ibimenyetso bigaragaza ko ari muri icyo gihe nkuko bisobanurwa na muganga Francois.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe