Amakanzu magufi ahisha ibicece n’uko wayabona

Yanditswe: 17-05-2016

Hari ubwo usanga umukobwa cyangwa umudamu afite umubyibuho w’inda ifite ibicece,maze akagorwa no kuba yakwiyambarira umwenda ashaka wose,agatinya kwambara nk’ikanzu imufashe kuko yanga ko ibyo bicece bigaragara,nyamara hari amakanzu abera bene abo bantu.

Umukobwa ukeneye kwambara neza,ikanzu y’ikirori kandi akaba agira ikibazo cy’ibicece bimubangamira,yakwambara ikanzu ya droite iri kuri taye ,ifite amaboko agera mu nkokora,ikaba iteyeho agatambaro ku nda ahagana hepfo kuburyo uyambaye ihita imuhishira ibicece uko byaba bingana kose.

Iyo uri umukobwa cyangwa umudamu kandi ubyibushye,ukaba ufite inda yazanye ibicece bigaragara mu mwenda wose wambaye, kandi ukaba udashaka ko bigaragara,wakwambara ikanzu ijya kumera nk’umupira unyerera ndetse ikaba isa n’ikweduka maze iyo kanzu ikaba iri kuri taye kandi ari droite igera munsi y’amavi noneho mu nda hayo ikaba iteyeho amataji ahisha bya bicece kabone nubwo byaba ari binini bigaragara cyane iyo kanzu irabihisha.

Ubaye uri umukobwa ufite inda ifite ibicece kandi ifite ukuntu igaragara mu myenda wambaye,ushobora kwambara ikanzu igufashe agace kagufi ko hejuru,itagira amaboko ahubwo isa nifunganye mu ijosi, maze ikaba itaratse kuva mu nda aho ibicece bihera,kumanura hasi hayo,kandi ikaba igera mu mavi.

Indi ni ikanzu ya cotton,y’utuboko dugufi kandi ifashe uyambaye igice cyo hejuru mu mabere,naho hasi ikaba itaratse guhera aho inda itereye kumanura,ariko ikaba ari ngufi,nayo igera mu mavi.Iyi ibera umukobwa usa n’ubyibushye ariko bidakabije kandi ufite ibicece ku nda.

Aya niyo makanzu ahisha inda yazanye ibicece kandi akaba ari imyambaro yiyubashye ku bakobwa n’abagore b’abasirimu bazi kugendana n’ibigezweho kandi baba bakeneye guhisha imiterere y’inda rimwe na rimwe usanga inababangamira mu myambarire,bitewe naho bagiye.

Aya makanzu rero n’andi yose ajyanye n’imiterere y’umukobwa cyangwa umudamu niba ushaka kumenya aho wayasanga waduhamagara kuri izi nimero za telefoni : 0788506370 cyangwa ukatwandikira kuri email:nzizapassy@gmail.com,no kuri whatsap :(+250)784693000,tukakuyobora aho wayabona.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe