Uko ruswa ishingiye ku gitsina ihagaze mu bigo byo mu Rwanda

Yanditswe: 12-11-2015

Mu bushakashatsi buherutse gukorwa n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya akarengane na ruswa ishami ry’u Rwanda, Transparancy International Rwanda, bwagaragaje uko ruswa ishingiye ku gitsina ihagaze hakurikijwe ibigo byigenga, ibigo bya leta na sosiyete sivile.

Dore uko ubwo bushakashatsi bwasanze ruswa ishingiye ku gitsina mu bigo :
Hakurikijwe ibyo ababajijwe muri ubu bushakashatsi basubije, 51.4% bavuzeko mu mu bigo bya leta ariho hagaragara ruswa ishingiye ku gitsina mu gihe 48.6% bavuze ko iyo ruswa itaharangwa.

Byagaragaye ko ruswa ishingiye ku gitsina yiganje cyane mu bigo byigenga ugeraranije no mu bindi bigo, kuko umubare w’abasubije bo mu bigo byigenga ariho iyo ruswa igaragara bagera kuri 58.3%, mu gihe abavuga ko idahari ari 41.7%

Gusa na none byagaragaye ko muri sosiyete sivile, ariho hari imibare mike ugereranije no mu bindi bigo kuko abasubije bagera kuri 43,1% aribo bemeye ko iyo ruswa ihari, mu gihe 56.9% bavuga ko nta ruswa ishingiye ku gitsina ihari.
Nk’uko byagaragaye rero muri rusange ibigo byigenga nibyo byiganjemo ruswa ishingiye ku gitsina kurusha ibindi bigo.

Kuba nta gahunda ihamye ibigo byigenga bigira yo kwakira abakozi bashya, yagaragajwe nka zimwe mu mpamvu zitera ibigo byigenga kugaragaramo ruswa ishingiye ku gitsina kurusha ahandi

Kuba hari abashakira akazi bene wabo ugasanga mu gihe we atinya kukamuha kuko byagaragara nabi, agasaba undi muyobozi mukuru baziranye akamushakira umwanya wa mwene wabo, nabyo biri mu bitera ukwiganza kw’iyi ruswa mu bigo byigenga,..

Uko niko muri make ubwo bushakashatsi bwagaragaje uko ibigo bihagaza mu kugaragaramo ruswa ishingiye ku gitsina cyane, ubutaha tuzabagezaho abantu bakunda kwibasirwa mu kwakwa ruswa ishingiye ku gitsina.

Byanditswe hifashishijwe ubyushakashatsi bwitwa “Gender based Corruption in Workplaces in Rwanda” bwakozwe na Transparency International Rwanda.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe