Masike y’ubuki n’indimu mu kuvura indwara z’uruhu

Yanditswe: 11-11-2015

Hari ubwo umuntu yibasirwa n’indwara z’uruhu rwo mu maso zirimo ibiheri cyangwa ugasanga afite uruhu rukanyaraye,ruvuvuka cyangwa rufite amabara ugasanga isura ye itameze neza,ariko ubuki n’umutobe w’indimu bigira uruhare rukomeye mu gukesha uruhu,ibyo byose bigakira burundu kndi mu gihe gito.

Uko bakora masike y’ubuki n’indimu
Iyo ufite uruhu rwumagaye cyangwa ruvuvuka kuburyo utisig amavuta ngo agufate,ufata ikiyiko cy’ubuki ukavanga n’ikiyiko cy’umutobe w’indimu,maze ukajya ubyisiga mu maso hose,usa n’uwimasa ukamara nibura iminota itatu ugahita woga mu maso.

Ubuki n’indimu kandi wabikoresha ushaka kwivura amabara yo mu maso yaba ay’inkovu z’ibiheri cyangwa andi mabara usanga yizana mu maso.ubukki n’indimu urabifata ukabyisiga mu maso buri munsi ukabimaza mu maso iminota iri hagati ya 20 na 30 ugahita woga mu maso ,ayo mabara agenda ashiraho buhoro buhoro kuburyo mu gihe cy’ukwezi uruhu ruba rusa neza.

Iyo ukunda kugira ibiheri bito bikunda kuza mu maso nabyo wabyivura ukoresheje ubuku n’indimu,ukabyisiga mu maso wimasa maze ukabirka bikumira mu maso nibura mu minota 30,maze ugahita woga amazi ashyushye,utwo duheri tugend twuma mu minsi micye tugashiraho burundu.

Iyo ukeneye kugira uruhu ruhehereye kandi rudafite ibinure nabwo wakoresha ubuki buvanze n’indimu ukabyisiga ugahita ukaraba mu maso,ukabikora buri munsi uko ugiye koga.

Igihe uruhu rwawe rukanyaraye cyane ushobora kongeramo n’amavuta ya elayo,waba kandi ugira uruhu ruzana uduheri buri munsi ukongeramo na yawurute cyangwa se ugakoresha ubuki bwonyine ariko bukaba ari umwimerere.

Uku niko ushobora kwifashisha ubuki buvanze n’indimu mu kwita ku ruhu wivura indwara zitandukanye,kandi rugasigara rusa neza cyane.

Source ;ehow

NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe