Impamvu umubyeyi w’umugabo n’uw’umugore bagomba gusimburana gukina n’umwana

Yanditswe: 12-11-2015

Hari ubwo gukina n’umwana usanga biharirwa umubyeyi umwe gusa, nyamara burya ibyo si byiza kuko iyo umubyeyi w’umugabo akina n’umwana habaho itandukaniro n’iyo umubyeyi w’umugore akina n’umwana. Ahanini iryo tandukaniro usanga rishingiye ku muco, cyangwa se bigaterwa n’uko umugore n’umugabo baremwe mu buryo butandakanye.

Gusa iryo tandukaniro rigaragara hagati yabo rifasha umwana kumenya ibintu byinshi bitandukanye, bityo bikaba ari byiza ko umubyeyi w’umugabo n’uw’umugore basimburana mu gikina n’umwana.

Dore icyo umugabo n’umugore atandukaniraho igihe bari gukina n’abana :
Ibyishimimo bitandukanye :
Iyo umubyeyi w’umugabo akina n’umwana ahanini aba ashaka ko umwana yishima, agaseka,… mu gihe umubyeyi w’umugore we aba ashaka ko umwana agira icyo yiga mu mikino bari gukina, agashaka ko agenda amenya utuntu dushya twiyongera ku byo umwana azi.

Imikino itandukanye : umugore n’umugabo usanga bakina n’abana imikino itandukanye. Ahanini uzasanga umugabo ashaka ko umwana akina imikino imufasha gukora imyitozo ngororamubiri niyo yaba ari uruhinja uzasanga amurambura amaboko n’amaguru, mu gihe ku mugore we aba ashaka imikino ituje aho aba yicaye hamwe n’umwana batinyeganyeza cyane.

Ku bijyanye n’imikino uzasanga na none umugabo areka umwana agahura n’ingaruka zo gukina nko kwikubita hasi n’ibindi ariko umugore we aba ashaka kurinda umwana we adashaka ko hari icyatuma ababara. Gusa na papa we abikora atari uko amwanze ahubwo aba ashaka ko ashira ubwoba.

Itandukaniro mu guhanga udushya : Umubyeyi w’umugabo iyo akina n’umwana uzasanga ahindura ibikinisho bakoreshaga mo ikindi kintu urugero bakaba bafata nk’udukinisho bakatwubakamo inzu, mu gihe umugore we aba abaza umwana ibibazo byabageza mu guhanga agashya akurikije ibyo umwana ashaka.

Itandukaniro mu mikino yigisha : umubyeyi w’umugore aba ashaka ko bakina n’umwana imikino iri bugire icyo imwigisha, niho usinga umugore yigisha umwana kuririmba, akamubwira udutekerezo turimo inyigisho n’ibindi. Yego hari n’abagabo babigenza gutyo ariko bo si cyane nko ku bagore kuko bo baba bashaka ko bakina n’abana imikino ituma bakora( jeu actif).

Kuba umubyeyi w’umugore n’uw’umugabo badakina kimwe n’umwana nta kibazo kirimo ahubwo ni uburyo bwo kuzuzanya. Si byiza ko umubyeyi ahatira undi mubyeyi gukina n’umwana mu buryo nk’ubwo nawe akinamo n’umwana, ahubwo bigomba kubafasha mu kuzuzanya uko bifasha umwana kwiga ibintu byinshi bitandukanye.

Source : naitreetgrandir
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe