Impamvu abitegura kubana bagomba kugira inshuti nyinshi

Yanditswe: 12-11-2015

Hari impamvu nyamukuru zerekana ko abakundana kandi bitegura kubana, bagomba kugira inshuti nyinshi zaba izo ku ruhande rw’umusore n’izo ku rw’umukobwa kandi bakagerageza kubana nazo neza byanaba ngombwa inyinshi muri zo bakazihuza zikamenyana mbere yo kubana ndetse muri zo hakaba harimo urungano rwabo ndetse n’abubatse.

  • 1. Gutegura abazabatahira ubukwe :abitegura kubana baba bagomba gushaka inshuti nyinshi,ku mpande zose,bagakomeza umubano n’izo bari basanganywe ndetse bakongeraho n’izindi kugira ngo bazabone ababatahira ubukwe
  • 2. Guteganya inshuti z’umuryango :inshuti muba mushaka mbere yo kubana,ni nazo ziba zizahinduka inshuti z’umuryango,igihe muzaba mugeze mu rugo rushya ndetse na nyuma mumaze kwibaruka mumaze no kuba umuryango wuzuye ugizwe n’umugore n’umugabo n’umwana.
  • 3. Gutegura abajyanama :Muri za nshuti mushaka zizaba iz’umuryango ni naho havamo inshuti zikomeye mushobora no kugisha inama mu gihe mukeneye ubafasha mu buryo runaka, kuko ubusanzwe inshuti nicyo zimara kandi abantu barakenerana mu buzima.
  • 4. Kwiga kubana n’abandi : ikindi cy’ingenzi gituma kugira inshuti mbere yo kubaka urugo ari ibyiza ni uko ariho abakundana bigira kubana neza n’abandi,maze bikazabafasha kubana n’abaturanyi babo mu mahoro kandi bakagendererana

Ibi bisaba gufata umwanya wo gusura inshuti zanyu aho ziri hose,mugakomeza umubano kandi aho mugenda,aho mukorera n’aho musengera mukagerageza kuhashaka inshuti kugira ngo mwongere izo mwari musanganwe kuko muba muzazikenera mu bukwe ndetse n’urugo rwanyu rukaba urugendwa,bikazabafasha kumenya kubana neza n’abandi kuko mwabyitoje mbere hose mu nshuti zanyu.

Source:elcrema
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe