Inkweto ndende zigezweho z’imishumi ihambira ikirenge

Yanditswe: 14-11-2015

Muri iyi minsi inkweto ndende zigezweho ku bakobwa n’abadamu,ziba zifite imishumi ihambira ibirenge kandi bakayifungira ahagana hejuru aho ikirenge gitereye,hejuru y’igitsinsino,kandi bene izi nkweto zishobora kuba zifunga amano cyangwa zifunguye.

Hari inkweto ndende,ziba zifunze ariko zikaba ziteyeho imishumi myinshi hejuru ikambiriye ikirenge kugera hejuru y’igitsinsino.Izi nkweto bazambarana n’imyenda migufi cyangwa miremire iri kuri taye.

Hari kandi inkweto ndende zifunguye amano,inyuma zihisha agatsinsino,kandi zikaba zifite imishumi myinshi ihambiriye ikirenge kuva ku mano kuzamuka kugera hejuru y’igitsinsino.Bene izi nkweto ziberana n’ijipo cyangwa ikanzu ngufi.

Izindi nkweto nazo usanga zambawe n’abakobwa benshi,ziba ari ndende zifunze amano n’igitsinsino,maze zikaba ziteyeho umugozi ufashe ikirenge bakawufungira hejuru y’igitsinsino aho ikirenge gitereye.Izi zo usanga zijyana n’ipantaro y’icupa cyangwa ikanzu ndende iri kuri taye.

Hari izindi nkweto ziba zifunguye amano,zikaba zifungishwa imishumi miremire,bakayihambirira hejuru ku kuguru.Izi nazo ziberana n’ijipo ngufi ya droite cyangwa ikanzu ngufi.

Izi nizo nkweto zimaze iminsi zigezweho,ugasanga abakobwa bazi kugendana n’ibigezweho arizo bambara ku myenda itandukanye.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe