Imyenda iberana na medaillle

Yanditswe: 14-11-2015

Hari abantu usanga bakunda kwambara imirimbo yo mu ijosi ku mwenda uwo ariwo wose,kuburyo adashobora kugenda nta kintu yambaye mu ijosi harimo na medaille,ariko burya hari imyenda yo kwambarana na medaille bikaba birebetse neza cyane ku mukobwa cyangwa umudamu bitewe nuko umwenda ukoze mu gatuza.

Umuntu ukunda kwambara medaille ngufi iriho umusaraba,ashobora kuyambarana n’ikanzu idafite amaboko kandi idafunganye mu ijosi.

Ushobora kandi kwambara medaille ntoya ku gashati kari kuri taye gafite mu ijosi hato kandi k’amaboko maremare,ukabona bireranye cyane.

Ushobora nanone kwambara umwenda ugaragaza ijosi neza,maze ukambara medaille ebyiri,imwe ntoya n’indi ndende kuburyo zitareshya.

Nanone ku mwenda ufunganye cyane mu ijosi,cyane cyane nk’agapira gato gafunze ijosi wakwambaraho medaille nini kandi ndende igaragara cyane.

Iyi niyo myenda iberana na medaille ku bantu bakunda imirimbo yo mu ijosi,bitewe nuko imyenda ikoze mu ijosi hayo,bitandukanye nuko wayambara ku yindi yose.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe