Indangagaciro z’abashakanye nkuko zashyizweho na Ministere y’uburinganire

Yanditswe: 15-11-2015

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ifite inshingano zo guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore no kuzamura ubushobozi bw’umugore binyuze muri gahunda zitandukanye z’iterambere ry’igihugu cy’u Rwanda,yashyizeho indangagaciro zikwiye abashakanye kugira ngo bagire imibanire irangwa n’umunezero.

Indangagaciro abashakanye bagomba kwitaho kugira ngo umubano wabo urangwe n’umunezero uhoraho ni izi zikurikira ;

1.Umugore afatanya n’umugabo kwita ku rugo rwabo ngo rugwize ibirutunga, kurwubaka rugakomera, gufatanya imirimo y’urugo ntawe uvunisha undi, gukora igenamigambi ryumvikanyweho, gufatanya gucunga neza umutungo w’urugo ntawe usahura undi bityo rukaba isoko y’umunezero.

2. Abashakanye bagomba kugira indangagaciro zikurikira : kwizerana, kudahemukirana, gushyira hamwe no gufashanya, gufatira hamwe ibyemezo, kungurana ibitekerezo, kujya inama ku bigomba gukorwa byose, kugira ubumwe hagati yabo

3. Abashakanye bagomba kumvikana uburyo bwo kuboneza urubyaro kandi bakagira inshingano zingana mu mirerere y’abana babyaranye (Kubagaburira, kubambika, kubajyana mu ishuri,kubavuza,kubateganyiriza ejo hazaza,...)

4. Abashakanye bagomba kubana mu mutekano usesuye nta ntonganya, nta mwiryane mu rugo, bakagira urugo rugendwa kandibagafasha abandi kubana mu mahoro. Iyo ibibazo bivutse, bajya inama y’uburyo bagomba kubikemura.

5. Kugira ngo urugo rw’abashakanye rutere imbere, rugomba gushingira ku ndangagaciro kuri buri wese, urukundo rukaza ku isonga.

6. Kugira ngo urugo rw’abashakanye rube isoko y’umunezero, ni uko umugabo n’umugore biyemeje kubana bashingira ubuzima bwabo ku rukundo hagati yabo aho kubushingira
ku bintu. Ni ngombwa ko biyumvisha neza ko ibintu bishakwa bose babigizemo uruhare.

Izi ndangagaciro zashyizweho na minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu mwaka wa 2011,ibinyujije mu mfashanyigisho ikubiyemo izi ndagagaciro zose twavuze haruguru,nyuma yo kubona ibibazo bigaragara mu ngo nyinshi z’abanyarwanda byiganjemo ubukene, kutumvikana ku micungire y’umutungo , kutavugisha ukuri hagati y’abashakanye, ubuharike, ubusambanyi, kurwana binabaviramo kwicwa,maze isanga ari ngombwa gutegura iyimfashanyigishoyafasha kunoza imibanire myiza y’abashakanye.

Byakuwe mu mfashanyigisho yitwa ;’’Noza imibanire yawe n’uwo mwashakanye’’

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe