Impinduka zo mu muryango ugomba kuba warateguje umukozi wo mu rugo

Yanditswe: 18-11-2015

Hari igihe mu muryango haba impinduka zishobora no kuba zizazagera ku mukozi, ariko abakoresha benshi usanga batita ku gutegura umukozi ugasanga izo mpinduka zimwikubise hejuru atabizi. Ahanini iyo bigenze bityo biramubangamira ndetse akaba yakigendera cyangwa se rimwe na rimwe bikaba ari uwkirengagiza uburenganzira bw’umukozi

Bamwe mu bakozi bo mu rugo twaganiriye batubwiye impinduka zabaye mu miryango babagamo bagahitamo kwigendera kuko batabanje kubateguza :
Kubyara undi mwana : Iyo mu rugo hagiye kuvaka undi mwana ni byiza ko ubanza kubiganiraho n’umukozi uburyo akazi ufite uburyo akazi kazakorwa mukumvikana niba uzamwongeza, niba uzazana undi wo kumufasha n’ibindi kuko iyo umwihoreye akenshi ahitamo kwigendera.

Claudine ni umukozi byabayeho yagize ati : “ Nakoraga mu rugo bafite umwana umwe gusa ufite imyaka 7, urumva ko uwo mana aba atogoranye kumurera kuko ahanini aba ari ku ishuri, nyuma baje kubyara baranyihorera abashaka ko nzajya mesa imyenda y’uruhinja, nkarera na wa wundi ari nsanganywe kandi bakajya bampemba mafaranga asanzwe. Akazi nari nkashoboye nkashoboye pe ariko kuko nabonaga bari kumpenda nahisemo kwigira ahandi”

Kuzana abandi bantu bo kuba mu rugo : Clarisse ni undi mukozi twagariye yagize ati : “ Namaze imyaka ibiri nkorera abantu beza b’imico myiza pe. Umunsi umwe nagiye kubona mbona bazanye umukecuru mu rugo barambwira ngo njye mwitaho igihe badahari. Uwo mukecuru yararushyaga kandi agira umutima mubi akambwira nabi. Bamaze kuzana uwo mukecuru nahamaze ibyumweru bibiri mpita nigendera kuko nabonaga ntashobora kuzabana n’uwo mukecuru w’umutima mubi.

Kwimukira ahantu kure : Jeanine twaganiriye yagize ati : “Aho nakoraga bari batuye mu
Gatsata iwacu ari i Kanombe numvaga ari hafi yo mu rugo nta kibazo. Ubw bageze aho bapanga ibyo kwimuka ntibambwira, rimwe arikuwa gatandatu baravuga ngo tzinge ibintu tugiye kwimuka. Narinzi ko nta kibazo turi bwimukire mu yindi karitsiye, ngiye kubona mbona turakomeje tugera I Butare mu cyaro ahantu ntazi”

Jeanine yarongeye ati : “Ubuzima bwarahindutse batangira kumbwira ko bazajya bampemba ibihumbi bitanu kuko ari mu cyaro. Nashatse naho najya gukora handi ndahabura, bampembye mpita mfata inzira ngaruka I Kigali, ariko urumva ko bampemukiye n’ubundi ayo bampaye yavuyemo itike gusa kandi nari narapanze kuzayakoresha ibindi”

Nubwo hari ibyo abakozi batagomba kumenya rimwe na rimwe hari ibidusaba ko tubanza kubateguz akugirango nabo bagire uburenganzira bwabo kandi tubarinde gutugurwa n’impinduka zizaba mu rugo kuko hari nubwo natwe bitatubera byiza, ukaba ufite umukozi mwiza agahita yigendera kuko utamuteguje izo mpinduka

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe