Gukora massage yo mu maso bikurikije amategeko

Yanditswe: 19-11-2015

Abantu benshi bakunda gukora massage yo mu maso rimwe na rimwe bakazikorera ubundi bakajya kuyikoresha kubabigize umwuga mu rwego rwo kwiyitaho no kwivura amavunane,ariko burya hari uburyo bwo kuyikora bukurikije amategeko ndetse ikakugirira akamaro kurenza uko wapfa kuyikora utazi uko ikorwa.

  • 1.Mbere yo kukora masasa ge ugomba kubanza kuhitamo amavuta ukoresha ajyanye n’uruhu rugiye gukorerwa massage kuko hari uruhu usanga rwumagaye,urundi rukaba rugira ibinure byinshi cyngwa se rukaba ari uruhu rusanzwe,kandi izi mpu zose ntabwo zikoresha amavuta amwe.
  • 2.Ugomba gutegura isura yawe neza,ugafunga imisatsi niba ari miremire ndetse ukambara igitambaro cyangwa igoferoifata imisatsi kugira ngo itabangamira ukora massage yaba wowe cyangwa undi uyigukorera.
  • 3.Ugomba kubanza gukaraba mu maso kandi ukihanagura neza,uruhu rukaba rwumutse
  • 4.Intoki zigiye gukora massage zigomba kuba zikarabye neza hakoreshejwe isabuni zikoze mu miti yica udukoko’’ antibacterial soap’’ dushobora kwanduza uruhu indwara zitandukanye zituruka ku mwanda.
  • 5.ugiye gukorerwa massage yo mu maso,agomba kubanza gukora sauna yo mu maso gusa kugira ngo utwengeruhu dufunguke neza.Ashobora kubika umutwe mu kintu kirimo amazi ashyushye kandi yipfukiranye,maze umwuka uturuka mu mazi ukamukorera sauna akabira ibyuya mu maso uruhu rugafunguka.
  • 6. Ugomba kumenya ibice wibandaho ukora massage birimo ; akananwa,mu gahanga,amatama,izuru,iminwa,amaso n’ijosi
  • 7. Ugomba kumenya ko ukoresha intoki zisize amavuta,zikaba zoroshye kuburyo zitaza kwangiza umubiri w’umaswa.
  • 8. Ugomba kwitonda,igihe umasa ku maso kugira ngo utababaza ijisho ndetse ukahatinda kugira ngo urwanye iminkanyari cyane cyane ku muntu uba ufite myinshi ku masso.
  • 9. Iyo umasa izuru,ntugomba kurenza iminota ibiri ukirimasa,naho iyo umasa iminwa ugenda uyirambura neza,uyikura ku menyo wongera uyisubizaho,ukabikora nibura iminota itanu
  • 10. Kumasa ijosi n’akananwa ndetse n’amatwi ugomba kuba ufite amavuta menshi mu ntoki kuburyo uba unyerera.

Ubu nibwo buryo bwo gukora masasage yo mu maso bukurikije amategeko,waba uyikorera cyangwa ari undi ugiye kuyigukorera aba agomba gukurikiza ibi byose twavuze haruguru,maze uruhu rwawe rwo mu maso rukaba rukorewe massage nziza.

Source ;mybeauty
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe