“Bizatwara imyaka 118 ngo abagore bishyurwe umushahara ungana n’uw’abagabo” WEF

Yanditswe: 21-11-2015

Haracyagaragara icyuhu kinini hagati y’umushahara uhabwa abagore n’umushahara uhabwa abagabokuko icyegeranyo cyakozwe N’ikigo cy’isi cy’ubukungu,WEF, cyerekanye ko hakibura imyaka 118 ngo ubwo busumbane mu mishahara bube bwashizemo burundu.

Mu cyegeranyo giherutse gukorwa na WEF cyashyizwe ahagaragara tariki ya 19 Ugushyingo, 2015 bagiye batondeka ibihugu uko bitutana mu gushyigikira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu byiciro bitandukanye birimo ubuzima, uburezi, kugira uruhare mu bukungu no muro politike.

Nubwo hari ibihugu byagaragaje ko byateye imbere mu gushyigikira umugore muri ibyo byiciro byiose hari n’u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere muri Afrika, no ku mwanya wa gatandatu ku isis yose, iki cyegeranyo cyiswe Global Gender Gap Index kigaragaza ko hakiri ibihugu bikiri inyuma cyane cyane mu guha abagore umushahara ungana n’uw’abagabo, ibyo bikaba byaratumye basanga ko habura imyaka 118 ngo ubwo busumbane mu mishahara bushire ku isis hose.

Muri icyo cyegeranyo basanze ko umubare w’abagore bakora imirimo ibyara inyungu wiyongereyeho miliyoni 250 kuva muri 2006, ariko uko kwiyongera basanze kudahagije kuko uwo mubare wasibye icyuho cyingana na 3% gusa bivuze ko bikomeje kugenda gutyo byazasaba indi myaka 118 ngo icyo cyuho gisibe burundu.

Nkuko abakoze icyo cyegeranyo bakomeza kubisobanura ngo nta gihugu na kimwe cyari cyagera ku ntegeo yo gusiba icyuho cyigaragara hagati y’abagore n’abagabo, by’ibura mu cyiciro kimwe mu byiciro bine bashingiraho bakora urutonde rw’ibihugu, aribyo, ubuzima, uburezi, kugira uruhare mu bukungu no muri politike.

Kuba rero n’ibihugu bivugwa ko biri imbere bitari byuzaza neza ijana ku ijana mu gushyigikira uburinganire muri ibyo byiciro, hakubviraho no kuba hakiri ibiri inyuma cyane, usanga aribyo bizatera kuzamara iyo myaka igera ku 118 uburinganire ku mishahara butarubahirizwa ku isi yose.

Source : BBC
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe