Amasomo yo muri Bibiliya yagufasha kugira urugo runezerewe

Yanditswe: 21-11-2015

Hari imiringo yo muri Bibiliya yagufasha kugira urugo rurimo umunezero kurusha uwo mwari musanganywe cyangwa se n’igihe mwari mwarawubuz eukaba wakongera ukagaruka.

Ntukajye ugarura amakosa yo mu bihe byashize : Muri Luka 6:37 hagira hati : “ Kandi ntimugacire abandi urubanza kugirango namwe mutazarucirwa, kandi ntimugatsindishe namwe mutazatsindishwa. Mubabarire abandi namwe muzababarira

Ntimukaryame hari ibyo mutari mukirakaranije : mu rwandiko Pawulo yandikiye Abafeso4:26 hagira hati : “ Nimurakara ntimugakore icyaha, izuba nririkarenge mukirakaye
Geregeza byibuze rimwe ku munsi uvuge ijambo rishimagiza uwo mwashakanye : “Ururimi rukiza ni igiti cy’ubugingo ariko urugoreka urugoreka rukomeretsa umutima’imigani15:4

Jya usuhuzanya urugwiro uwo mwashakanye : Ansome no gusoma ku munwa we kuko urukundo unkunda rundutira vino” Indirimbo za Salomo 1 : 2
Munezerwe mu bukire no mu bukene : “ Kugaburirwa imboga mu rukundo biruta ikimasa gishishe kigaburwa mu rwango” imigani 15 : 17

Mujye muyoborwa n’urukundo : Urukundo rurihangana, rukagira neza,urukundo ntirugira ishyari, urukundi ntirwirarira, ntirwihimbaza,ntirukora ibiteye isoni, ntirushako ibyarwo,ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu 1 kor 13:4,5

Ayo ni mawe mu masomo yo muri Bibiliya yagufasha kugira urugo rufite umunezero bikaba byoza mugiye muyasoma muri kumwe n’abo mwashakanye nabo bakumva ko ibviri muri ayo masomo bibareba, bityo mugafataniriza hamwe kubaka urugo runezerewe.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe