Imiterere y’abantu babyibushye baberwa n’imyenda y’imipira

Yanditswe: 22-11-2015

Imyenda y’abakobwa irimo amajipo n’amakanzu y’imipira,amaze igihe kitari gito agezweho cyane ugasanga ikunda kwambarwa n’bantu batabyibushye cyane kandi bateye neza kuko akenshi aribo baberwa nayo,ariko hari n’ababyibushye cyane baberwa na bene iyi myenda y’imipira.

Umukobwa ubyibushye hose kuva hasi kugera hejuru kandi mugufi ariko bidakabije,iyo yambaye ijipo y’umupira ya droite iri kuri taye n’agapira gato,maze agashyiraho ikoti n’inkweto ndende,ubona yambaye neza.

Umuntu munini ubyibushye hose ariko akaba afite amabere manini n’ ikibuno kinini n’amaguru ajya kuba mato hasi,yakwambara ikanzu y’umupira irmufashe ariko ndende igera mu mpfundiko maze agashyiraho n’agakandara gato mu nda.

Umukobwa muremure ubyibushye cyane asa n’ungana hose,yakwambara ikanzu ngufi y’umupira iri kuri taye,igera mu mavi,ukabona imubereye.

Hari kandi umukobwa usanga abyibushye ariko anateye neza kuburyo afite mu nda haringaniye n’ikibuno kinini,uwo we yakwambara ikanzu y’umupira woroshye imufashe igera munsi y’amavi ukabona imubereye.

Umukobwa munini ubyibushye neza akaba afite ikibuno no mu nda hadakabije kuba hanini,yakwambara ijipo n’agapira gato bisabyose bidoze mu gitambaro cy’umupira unyerera kandi ukabona ubyambaye aberewe.

Iyi niyo myambaro y’imipira irimo cyane cyane amakanzu, usanga ibera abakobwa bafite taye nini kuburyo ubona ibabereye bitewe n’imiterere yabo.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe