Abakobwa 2 bo mu ikipe ya Taekwondo bari muri Morocco mu marushanwa mpuzamahanga

Yanditswe: 22-11-2015

Abakobwa babiri bo mu ikipe y’igihugu y’umukino wa Taekwondo bajyanye na basaza babo muri Morocco aho bitabirye irushwanwa mpuzamahanga nyuma yo kuba bari bamaze iminsi mu Bufaransa ihakorera imyitozo yitegura irishanwa ryari kubera mu

Bufaransa, nyuma rikaza guhagarikwa n’ibitero by’abiyahuzi biherutse kwibasira Paris.
Mushambokazi Zura na Mukandayisenga Aline nibo bakobwa baserukiye ikipe y’igihugu ya Taekwondo mu gihe abahungu bo baserikiwe na Iyumva Regis na Mwemezi Cedric.

U Rwanda rugiye muri Maroc nyuma y’uko indi mikino rwagombaga kwitabira mu Bufaransa i Paris ya Tournoi International de Paris 2015 yagombaga kuba yarabaye tariki ya 14-15 Ugushyingo yakuweho burundu kubera ibitero by’abiyahuzi byabaye muri iki gihugu bigahitana abantu 129.

Ikipe y’igihugu ya Taekwondo iri muri Maroc aho iri gukora imyitozo y’amarushanwa yiswe Morocco Open 2015. Iri rushanwa kandi riri gutegura irindi rizaba mu mwaka utaha wa 2016 muri Gashyantare ubwo hazaba hahatanirwa itike yo kwitabira mu mikino Olympic 2016, Iryo rushanwa naryo rizabera muri Morocco.

Twabibutsa ko kugirango umukinnyi azerekeza muri Jeux Olympic 2016, birasaba ko azabona umudari wa Zahabu cyangwa wa Feza mu mikino yo gushakisha itike (Olympic Game Qualifiers) igomba kubera muri Morocco.

Iri rushanwa ikipe y’igihugu ya Taekwondo iri kwitegura izahurirmo ibihugu biogera kuri 22 biturusutse hirya no hino ku isi

Source : rwandataekwondo.org
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe