Ikanzu zihisha amabere manini

Yanditswe: 24-11-2015

Hari abantu bakunze kumva ko bataberwa n’amakanzu kubera ko bafite amabere manini ariko burya siko biri kuko bur muntu wese uko yaba ateye kose agira umwenda umubera igihe azi kureba neza uwo mwenda akamenya ko umubera.

Ikanzu y’umupira ifite amaboko maremare : Ikanzu y’uupira ifite amaboko maremare iri mu makanzu abera abantu bafite amabere manini gusa bigasaba ko hejuru iba ikwegereye cyane ariko hasi igasa n’irekuramo gake ikajya kumera nk’itarakamo gake

Ikanzu ifite dentere hejuru : igitambaro cya dentere kubera ko kiba gifashe iyo kiri hejuru ku mabere kikigereka ku gitambaro gisanzwe amabere ntaba agaragara cyane. Biba byiza iyo igice kidafashe ku mabere kirekuye ku buryo amabere atagaragara cyane.

Ikanzu y’isarubeti : iyi kanzu ikunze kuba imeze nk’isarubeti ariko ikagira igitambaro kirengaho inyuma ku buryo iyo uturuka inyuma iba imeze nk’ikanzu. Iyi kanzu nayo ntigaragaza amabere manini kubera uburyo idozwemo hejuru bituma iba ifashe cyane ku mabere.

Ikanzu yerekana ibitugu : bene izi kanzu zigaragaza ibitugu zigezweho kandi zibera na none abantu bafite amabere manini kuko ushobora no kwambariramo isutiye cyangwa se gorge igihe uziko byakubangamira kuyambara yonyine.

Ayo ni amwe mu makunzu ashobora kwambarwa n’abantu badakunda ko bamenya ko bafite amabere manini.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe