Abana bafite ubumuga n’ababyeyi babo bari kwitabwaho by’umwihariko na VSO
Ababa bafite ubumuga n’ababyeyi babo bagiye kujya bitabwaho n’umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta uharanira kurwanya ubukene VSO ku buryo bw’umwihariko. Uyu muryango ugiye kwita ku bana bafite ubumuga bw’ingingo, ubwo mu mutwe, ubwo kutareba n’ubwo kutumva no kutavuga, ukaba waratangiye gukorera mu karere ka Nyamagabe na Nayaruguru.
Uyu muryango ugiye kujya wita kuri abao bana n’ababyeyi ubinyujije mu mushinga wabo w’uburezi budaheza n’ibibibazo byihariye ku bana bafite ubumuga uzwi nka L3 Plus.
Antoine Niyitegeka umuyobozi w’uyu mushinga muri VSO Rwanda avuga ko mu bikorwa bazakora harimo guhindutra imyumvire abantu bagira ku bana bafite ubumuga cyane cyane ku babyeyi babo bakabakangurira ku bajyana mu mashuri nabo bakiga nk’abandi bana, guhugura abarimu ku buryo bwiza bwo kwigisha abana bafite ubumuga igihe bari kumwe n’abandi batabufite, ndetse bakaba bazanashyiraho ikigo kizafasha abo bana n’ababye kujya bihugura ku bumuga butandukanye, muri icyo kigo hakazaba harimo ibitabo biviga ku bafite ubumuga, bakazajya banabona internet ya make izajya ibafasha gushaka amakuru.
Uyu muyobozi w’uyu mushinga avuga ko bahisemo uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru kuko ariho hari abana benshi bafite ubumuga ugereranije no mu tundi turere kandi ugasanga nta bandi bantu bigize bajyanayo ibikorwa byo kwita kuri abao bana ku buryo bwihatriye.
Kuva uyu mushinga watangira mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, bamaze guhugura ababyeyi bagera kuri 80 bafite abana bafite ubumuga dore ko ngo hari aho wasangaga ababyeyi bahohotera abana babo. Barategany akandi kuzahugura abajyanama b’ubuzima nabo bakamenya uburyo bazajya bita ku bana bafite ubumuga.
Nubwo VSO Rwanda yatangiye umushinga wo kujya ifasha abana bafite ubumuga n’ababyeyi babo, umuyobozi wa VSO mu Rwanda avuga ko bagifite imbogamizi zitandukanye zituma intego bihaye zitagerwaho neza.
Papa N. Diouf umuyobozi wa VSO Rwanda yagize ati : “ Mu kugera ku ntego VSO
Rwanda yihaye, duhura n’imbogamizi nk’ebyir cyangwa se eshatu. Iya mbere nuko usanga hari ibintu byinshi bidusaba imbaraga zirengeje ubushobozi ugasanga umushinga dutangije utabasha kugera kuri bose. Icya kabiri nuko bigoranye kwerekana itandukaniro n’iyindi miryango ikora ibikrwa nk’ibyacu no kunoza imikoranire.”
Umuryango VSO ukorera mu bihugu bigera kuri 27 hirya no hino ku isi mu Rwanda ukaba waratangiye kuhakorera mu 1998.
Gracieuse Uwadata