Ibintu byagufasha kurambana umukozi wo mu rugo witwara neza

Yanditswe: 25-11-2015

Hari ubwo uba ufite umukozi wo mu rugo witwara neza kandi uzi imirimo ariko ugahora ufite ubwoba ko ashobora kuzagenda mutamaranye igihe kinini. Nyamara abakozi bose siko bahinduka babi ahubwo hari icyo uba usanbwa nawe kugirango umukozi wawe akomeze abe mwiza kandi mumarane igihe.

Dore icyo wakora :

Mworohereze abeho mu buzima yishimira : umukozi wo mu rugo nawe ni ikiremwamuntu nk’anandi aba akeneye umwanya wo kuruhuka, kurya neza nk’abandi. Usibye kuba ibi bigirira umukzo umumaro, nawe birawukugirira kuko abona imbaraga zo gukora akazi neza nta munaniro aterwa no kutaryama bihagije cyangwa se ngo abe atariye neza ibimuhagije.

Jya umwerekera ku mirimo atamenyereye : Ibintu byose byo mu rugo siko umukjozi aba azi uko bikora kuko hari nubwo ashobora kukubeshay ko azi kubikoresha kugirango utamuseka. Ni byoza rero kubazan kumwerekera byose igihe akiri mushya kugirango atazagira ibyo yangiza.

Mukorere gahunda agomba gukurikiza : Kuvanga vanga imirimo bituma umukozi aruha kuko aba atigenga ngo amenye gahunda agenderaho. Ni byiza kumukorera gahyunda ku buryo azajya yibwiriza ibyo akora atarinzi kuza kukubaza cyangwa se ngo urinde kumubwiriza.

Urugero niba amashuka y’abvana muyamesa kabir mu cyumweru ago,mba kuba abizi ukaba waramubwiye umunsi ameserwaho kugirango uwo munsi ajye menya uko awupangira utiriwe umubwiriza.

Mumenyereze amategeko mugenderaho mu rugo : Buri rugo rwose rugira amategeko rugenderaho ku buryo biba byiz ako n’umukozi ayamenya kuko nawe aba ari mu bagize umuryango. Urugero niba mu rugo rwanyu umuntu usize ibiryo ku meza ariwe ubisengera icyo gihe nawe aba agomba kubyiga akabikurikiza.

Jya ugerageza kugira imirimo imwe n’imwe wikorera ; Hari abantu baziko umukozi ariwe ukora byose ugasanga umukozi ari mu gikoni wicaye mu ntebe washaka umuntu uguhereza ikirahure ugahamagar aumukozi akava mu gikoni akaz akuguherez aikirahure kandi ari wowe wari ukiri hafi.

Jya umushimira igihe yakoze neza : nta muntu udakunda gushimirwa burya n’abakozi bo mu rugo bibatera umwete iyo babonye bashimirwa ku byiza bakoze.
Ibi ni bimwe byagufasha kurambana umukozi igihe ubona ko ari umuntu, nawe ukagerageza kumufata neza.

Source : babyment
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe