Ibintu biranga icyumba cy’uburiri gifite isuku

Yanditswe: 25-11-2015

Icyumba cyo kuryamamo ni ahantu umuntu aba agomba kugirira isuku ihagije kuko ariho hari mu hanutu umuntu amara amasaha ye menshi y’ubuzima bwe, bivuze ko igihe hatari heza ngo hagufashe kumererwa neza, haba hari icyo uri kwangiz a ku buzima bwawe.
Dore bimwe mu biranga icyumba cyiza gifite isuku :

Kuba yageramo umwuka mwiza uhagije : hari abanru usanga bahir abakinz eicyumba n’amadirishya yacyo agahora akinze ugasanga igihe avuriye ku kazi nibwo akinguye icyumba yakumva harimo impumuro itari nziza agahita ateramo imibavu kugirango hahumure neza. Ni byiz ako ureka icyumba cy’uburiri kikabamo umwuka mwiza kandi uri naturel aho guteramo imibavu kuko ishobor agutuma udasinzira neza.

Amashuka afite isuku : Amashuka nayo agomba kuba afite isuku ameshe ndetse ukayahindura atari yandura cyane kuko iyo amashuka yanduye nabyo bituma udasinzira neza.

Imitako mike mu cyumba : Bitewe nuko icyumba cy’uburiri kingana ushobor agushyiramo imitako myinshi haba amafoto yo ku rukuta n’ibindi ariko nabyo si byiza ko wuzuza imitako ikabije mu cyuma uraramo.

Kugirira amario isuku : amarido nayo ari mu bigize icyumba cy’uburiri kandi aba agomba kugirirwa isuku kuko usanga hari abantu bamanika marido bakibwira ko ubwo nta mwanda babonamo aba atanduye. Ni byiza rero ko nayo wibuka kujya uyamesa kugirango icyumba cyawe kirusheho kugira isuku

Amatara ushobora kugabanyiriza urumuri : mu gihe ufite ubushobozi ni byiz ako wagur amatara yonmgerwa cyangwa se akagabanya urumuri kuko buri gihe mu cyumba siko haba hakenewe urumuri rungana hari ubwo muba mukeneye urumuri ruke cyangwa se mukeneye urumuri rwinshi.

Irinde kuraza ibikoresho bicimokwa mu cyumba : mu cyumba cy’uburiri si byiza ko uharaza ibikoresho bikoresha amashanyarazi nka za telefoni, amaradiyo, televiziyo n’ibindi nubwo ahanini hari ababikora baziko ari ubusirimu.

Ibi ni ibiranga icyumba cy’uburiri gifite isuku nibyo wakirinda kugirango uzenkumererwa neza igihe ukiryamyemo.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe