Uko wategurira umwana isabukuru nziza akishima kandi udasesaguye

Yanditswe: 26-11-2015

Kwizihiza isabukuru y’amavuko ni ngombwa cyaen cyane ku mwana kuk uba ari umunsi udasanzwe kuri we. Gusa ababyeyi bamwe usanga badategura uwo munsi kuko baba bavuga ko nta bushobozi buhambaye bafite.

Nyamara burya hari ibintu nyajya bigufasha gutegura isabukuru nziza y’umwana akishima kandi udatakaje mutungo mwinshi.

Jya ubanza umenye ibyifuzo by’umwana mbere y’ibyawe : umunsi w’isabukuru y’umwana niwe uba ugomba guhabwa ijambo kurusha wowe,, iyo ubanje ukumva ibyifuzo bye ukamenya abana ashaka kuzatumira bituma nawe umenya ibyo ugenda ugabanaya ku byo wifuzaga ukubahiriza iby’umwana bitewe n’ubushobozi ufite.

Jya uhindura uburyo wizihiza isabukuru y’umwana : Iyo uhindura uburyo wizihiza isabukuru y’umwana urugero umaka umwe ukamusohokana undi mwaka mukayizirihiriza mu rugo agenda amenya ko iminsi ye y’isabukuru itazajya ihora yizihizwa ku buryo bumeze kimwe n’igihe ukoresheje umunsi mukuru woroheje ntibimubabaze.

Tegura ibyo uzakenera kuri uwo munsi” : iyo umaze kumenya ibyo umwana azakenera kugirango anezerwe no byiza ko wabishyira ku murongo ukabitegra neza ukamenya n’amafaranga bizagusaba.

Tegura impano umwana wawe akunda mu bintu byoroheje : Ahanini uzasanga abana baba bataruhije mu kubagenera impano igihe uzi ibyo bakunda kuko ibyo bakunda akenshi biba bitanahenze.

Toza umwana kunyurwa akiri muto : hari ubwo usanga abana baba barashyize ku murungo impano bazahabwa ku munsi mukuru wabo w’aamavuko rimwe na rmwe izo mpano zikaba zigoranye kuzibona. Iyo watoje umwana kunyurwa hakiri kare rero biragufasha kuko impano ahawe yose ayishimira.

Irinde kwigana uko wabonye indi minsi mikuru y’ahandi : Hari ababyeyi nabo bishyir amu mutego bagashaka ko amasabukuru y’abandi bana bagiyemo agomba kumera nk’iabukuru y’umwana wabo bigatuma biha gukor aibyo badashoboye cyangwa se bagatinya ko babaseka, kwizihiza uwo munsi bakabyihoherera.

Irinde kwemerera umwana ibyo utazabona : mu matariki yegereje isabukuru y’umwana usanga akunda kubaza ababyeyi ibyo yifuza ko bazamukorera. Ni byiza rero guhita umwemerera ibyo uzabona ibyo utazabona ukamuhakanir akuko bituma umwana arakara.

Ibyo ni bimwe mu bintu byagufasha gutgura umunsi mwiza w’isabukuru y’umwana kandi udahenzwe.

Source : parents.com
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe