crepe zitetse ku ipanu

Yanditswe: 29-11-2015

Crepe ni ifunguro rya desseri cyangwa se ushobora gufata gifatisha icyayi mu gitondo zikaba zijya kumera nka capati ariko zo ziba zoroshye cyane kandi zifite umubyimba muto. shsnini crepe zitekerwa mu ifuru ariko no mu gihe udafite ifuru hari uburyo wazitekera ku ipanu.

Ibikoresho :

Ifarini garama 250
Amagi 4
Amata 1/2 litiro
umunyu muke ufatisha intoki 2
Isukari ibiyiko 2
Amavuta ya beurre yayengeshejwe garama 50

Uko bikorwa

  1. Vanga ifarini,umunyu n’isukari ucukuremo akobo gato mo hagati usukemo amagi wakoroze
  2. Bivange cyne ukoresheje agakoresho k’icyuma gakoreshwa mu kuvanga ibintu ( fouet)
  3. Ongeramo amata ukomeze uvange cyane ku biba binoze neza.
  4. Ongeramo amavuta ya beurre yayenze
  5. Shyushya ipanu ugende ushyira agapate gake ku ipanu ukoresheje louche
  6. Uruhande rumwe rumaze gushya uterera hejuru n’urundu ruhande rugashya.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe